Izi nzu zubatswe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kibungo zigera kuri 12 kandi buri inzu ifite n'ibikoresho byibanze nk'intebe n'igitanda ndetse abagiye gutuzwamo bahawe n'ubufasha bw'ibiribwa.
Abahawe inzu bashimye umutima w'impuhwe bagaragarijwe, bemeza ko bagiye kuzifata neza nk'uko Rwampungu Laurent wavuze ahagarariye abandi yabitangaje.
Ati 'Ni igikorwa twishimira kizahindura imibereho yacu muri rusange kandi turabikesha RCEF. Ubusanzwe twari dutuye mu Mujyi wa Kigali kandi ubuzima bwaho ntibwari bworoshye. RCEF yatangiye idufasha kurihira abana mu mashuri, ntabwo ari abana gusa ahubwo natwe twabyungukiyemo murabona ko izi nzu ari iz'icyitegererezo muri aka Karere.'
Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda udahararira inyungu wita ku burezi bw'Abana n'Imbereho myiza y'abaturage, Jeannine Mukarubega yasobanuye uko yatangije uyu muryango mu 2013 ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahera ku bana 10 yishyuriraga amashuri abanza none bageze ku bana basaga 150.
Yavuze ko mu gufasha abana kwiga neza byagombaga kujyana no guha ababyeyi babo aho kuba niko gutekereza kububakira inzu kugira ngo bave mu manegeka bari batuyemo.
Kugeza ubu hamaze kubakwa inzu 12 kandi hari gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa hakubakwa nibura izindi nzu 25.
Yavuze ko gutekereza gukora neza bidasaba kuba umuntu afite amafaranga menshi ahubwo bisaba umutima ukunze ndetse no kugira ubuntu.
Yagarutse ku bindi bikorwa biteganywa gukorwa, aho yavuze ko harimo gutekerezwa uko bakubakira aba baturage ivuriro, ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere no guteza imbere abaturage ba Bugesera.
Uwari uhagarariye Akarere ka Bugesera, Murenzi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gufata neza izi nzu.
Ati 'Dufashwe twifasha, iyi ni intangiriro yo kwivana mu bukene, niba wakodeshaga aha ni intangiriro nziza kuko bizagufasha kuzigama y'amafaranga wakodeshaga inzu. Mureke twigishwe kwirobera ifi aho kuyiroberwa. Mureke dufatanye twiteze imbere, dufatanye, tuzamukane kandi nabo musanze mubaboneho umugisha ariko nabo baboneho imigisha.'
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, watashye ku mugaragaro izi nzu akanashyira ibuye ry'ifatizo ku yindi mishinga igiye gutangizwa muri aka Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare mu iterambere.
Ati 'Izi nzu mukanya twafunguye n'izindi zigiye kongerwamo byatwaye amafaranga menshi. Uyu muryango uragenda ufasha muri bya bikorwa bigamije guhindura ubuzima bw'abaturage. Ikindi navuga binajyanye n'intego ya RCEF ni ugutanga icyizere cyo gukomeza kubaho kandi nanavuga ko ibyo byose biri mu murongo wo kwishakamo ibisubizo ku buryo n'ushaka kuza azasange twatangiye kwishakira igisubizo.'
Yasabye ubuyobozi bwa RCEF gukora ibishoboka ikandikwa nk'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Bugesera kugira ngo n'ibikorwa byayo bikomeze guherekezwa.
Gasana yemeje ko bagiye gukora ibishoboka nk'intara y'Iburasirazuba ahubatswe izi nzu hagezwe ibikorwa remezo birimo amazi, umuriro no gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga badacikirije amasomo yabo.
Umuyobozi wa RCEF, Mukarubega, yavuze ko umushinga wo kubakira abatishoboye muri aka Karere wateganyirijwe miliyari 1 Frw hakaba hamaze gukoreshwa nibura miliyoni zisaga 300 Frw mu gihe n'ibindi bikorwa byo kubaka bigikomeje.