Burundi: Canjo Hamisi umaze imyaka 26 yitabye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu bahanzi b'abanyabigwi bazamuye ibendera ry'umuziki w'u Burundi ku ruhando Mpuzamahanga. Akundwa binyuze mu ndirimbo z'umudiho zuje impanuro, n'izindi zifasha benshi mu buzima bwa buri munsi.

Indirimbo ze nka ''Nta cyica nk'irungu', 'Umugabo w'ukuri', 'Amashurwe aruma', 'Uri intore' n'izindi zumvikanye igihe kinini mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, mu Burundi n'ahandi.

Buri tariki 3 Mata buri mwaka, abafana n'abakunzi b'umuziki w'uyu mugabo bifatanya n'umuryango we mu kwibuka ibyaranze urugendo rw'ubuzima bwe.

Mu rwego rwo kumwibuka byihariye no kumuha icyubahiro, abahanzi bo mu Burundi barimo umuhanzi Esther Nish bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ye yise 'Ewe Burundi'.

Iyi ndirimbo irata u Burundi mu nguni zose z'ubuzima. Aba bahanzi bayisubiyemo barimo itsinda ry'abanyamuziki rya Chirba&Friends ndetse na Esther Nish.

Bavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kuko muri uyu mwaka u Burundi buzizihiza imyaka 60 ishize bubonye ubwigenge, kandi ko ari indirimbo nziza ihamagarira Abarundi gukunda igihugu cyabo, ikacyumvikanisha nk'igihugu kibereye buri wese.

Esther Nish waririmbye muri iyi ndirimbo ari mu bahanzi bakomeye kandi bagezweho mu Burundi, azwi mu ndirimbo zirimo 'Ntunkologe', 'Come and see' n'izindi. 

Imyaka 26 irashize, umuhanzi w'umunyabigwi mu Burundi Canjo Hamisi yitabye Imana 

Abahanzi barimo Esther Nish basubiyemo indirimbo 'Ewe Burundi' mu rwego rwo kunamira Canjo Hamisi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'EWE BURUNDI'YASUBIWEMO N'ABA BAHANZI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116056/burundi-canjo-hamisi-umaze-imyaka-26-yitabye-imana-yunamiwe-mu-ndirimbo-ye-116056.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)