Ni umuhango wabereye mu kigo cya Camp Fidele giherereye mu murwa mukuru Bangui aho itsinda rya RWAFPU-1 ribarizwa.
Abambitswe imidari kuri uyu munsi ni abapolisi b'u Rwanda 280 bari mu matsinda abiri ariyo RWAFPU1, RWAPSU ndetse n'abapolisi 15 bihariye (IPOs).
RWAFPU1 ifite inshingano zo kurinda abasivile, kurinda inyubako z'umuryango w'abibumbye no gucungira umutekano abacamanza b'urukiko mpanabyaha rwihariye (CPS) mu gihe RWAPSU icunga umutekano w'abayobozi bakuru muri guverinoma ya Centrafrique ndetse n'abayobozi bakuru ba MINUSCA.
Lizbeth Cullity intumwa yihariye yungirije y'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye muri Centrafrique wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye u Rwanda ; ubushake n'uruhare rukomeje kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Yagize ati 'Ndashimira u Rwanda byimazeyo ku ruhare rwarwo mu bikorwa by'umuryango w'abibumbye aho rukomeje gutanga ingabo n'abapolisi bafasha mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.''
Yasoje yizeza ko MINUSCA ndetse n'umuryango w'abibumbye muri rusange batazahwema gufatanya n'u Rwanda mu bikorwa bigamije gushakira Isi amahoro.
Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, umuyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye muri Centrafrique (UNPOL), wari witabiriye uyu muhango yashimiye aba bapolisi bambitswe imidari kuri uyu munsi, avuga ko atewe ishema n'akazi keza bakoze kandi bakagakorana umurava, indangagaciro n' ubunyamwuga.
Yagize ati ' Mwakoze akazi k'indashyikirwa mu gufasha MINUSCA kugera ku nshingano yahawe. By'umwihariko UNPOL irabibashimira kandi ntizahwema kuzirikana uruhare abapolisi b'u Rwanda bagira mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro".
CP Bizimungu yakomeje avuga ko yizeye adashidikanya ko indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, imyitwarire iboneye ndetse n'ubunyamwuga byaranze aba bapolisi bizakomeza kuranga abazabasimbura mu rwego rwo kurushaho kubaka icyizere no gufasha umuryango w'abibumbye kugera ku nshingano zawo zo kugarura amahoro muri Centrafrique.
Uyu muhango wo gushimira no kwambika imidari y'ishimwe abapolisi b'u Rwanda bakorera mu mujyi wa Bangui wanitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Kayumba Olivier, uhagarariye u Rwanda muri Centrafrique, umuyobozi wungirije wa Polisi ya Cantrafrique Commissaire Divisionnaire Damandje Bella n'abandi banyacyubahiro batandukanye.
Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda atatu y'abapolisi muri Centrafrique arimo abiri akorera mu murwa mukuru Bangui mu gihe irindi tsinda rikorera mu gace ka Kaga-Bandoro mu birometero 400 uvuye Bangui. Hari kandi n'abapolisi bihariye (IPOs) bakorera mu bice bitandukanye by'igihugu.
Mu mwaka wa 2014 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa by'umuryango w'abibumbye byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka MINUSCA. Kugeza ubu abapolisi b'u Rwanda basaga 3,000 bamaze gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri iki gihugu.