Charly na Nina bahembye Miliyoni nibihumbi 1... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisabye iminsi 20 gusa kugira ngo abanyempano 30 bavuyemo bane bahembwe miliyoni imwe n'ibihumbi 100, yatanzwe n'itsinda ry'abahanzikazi rya Charly na Nina ryari ryashyiriyeho umwana w'umukobwa mu rwego rwo kumuteza imbere no kumutinyura.

Mu cyumba cya L'Espace niho habereye ibirori byo gutoranya abakobwa bari mu irushanwa rya 'One Million Challenge'  kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mata 2022, aho abakobwa bagera kuri 30 aribo bari batoranyijwe nyuma yo kwerekana impano zitandukanye zirimo gushushanya, kubyina, kuririmba, gukina firime n'izindi.

Abakobwa 30 bose banyuze imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na Gaelle Gisubizo akaba ari nawe muyobozi wa Dope Apps Ltd, ifite mu nshingano Charly na Nina, umuhanzikazi Bukuru Christiane ndetse na Rwibutso Judith.

Muri abo bakobwa harimo umubyeyi waje uhagarariye umwana we witwa Shillo bitewe n'uko umwana we ari ku masomo bitamukundiye kuza, yahawe umwanya yerekana amashusho y'impano umwana yagaragaje.

Kayitesi Yvonne (Tessy) umunyamakuru wa Isango Star niwe wari uyoboye ibirori byo guhemba abanyempano

Hari kandi Murekatete wavuze ko ari umukozi wo mu rugo ariko bitamuteye ipfunwe na gato kuza kwerekana impano ye, na cyane ko ngo akunda Charly na Nina cyane ndetse ari ubwa mbere ababonye amaso ku maso, maze Charly na Nina baramuhobera arishima cyane.

Nyuma y'uko abakobwa bose uko ari 30 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka, abagize akanama nkemurampaka bahawe umwanya bajya guteranya amajwi y'abanyempano bose kugira ngo hamenyekane uwahize abandi akegukana ibihumbi 500, umukurikiye agahembwa ibihumbi 300 naho uwa gatatu agahabwa ibihumbi 200.

Mu gihe abagize akanama nkemurampaka  bari bagiye guteranya amajwi, itsinda rya Charly na Nina ryahawe umwanya n'uwari uyoboye umuhango maze riganiriza abanyempano bose, nyuma yo kubaganiriza abanyempano babajije ibibazo Charly na Nina ndetse baza no kubasusurutsa.

Abagize akanama nkemurampaka

Nyuma y'uko itsinda rya Charly na Nina risusurukije abari aho bose, akanama nkemurampaka kagarutse maze gatangaza abahize abandi mu banyempano bagera kuri 30 bari babukereye, ndetse banagaragaza impano zabo.

Uwari ukuriye akanama nkemurampaka, Gaelle Gisubizo yabwiye abanyempano bose ko bakoze neza ndetse byabagoye guhitamo, abamenyesha ko habayeho impinduka zo kuba hari butoranywe abanyempano 3 ariko bongeyemo uwa kane kubera ko babonye nawe yakoze cyane.

 Mbere yo guhitamo abanyempano 4, babanje guhamagara abanyempano icumi maze babemerera kubitaho no kubakurikirana bitewe n'uko bose bagaragaje impano zidasanzwe, muri abo harimo:

Yagaragaje impano yo kubyina

1. Ndayishimiye Rachel wagaragaje impano yo kuririmba, 

2. Kanyana Nadine wagaragaje impano yo gukora imyenda akaba ari nawe wari wambitse Charly na Nina, 

3. Linca Lilly wagaragaje impano yo gushushanya 

4. The Queens bagaragaje impano yo kubyina 

5. Diane wagaragaje impano yo gushushanya 

6. Ruth wagaragaje impano yo gukora ikawa 

7. Ignacienne wagaragaje impano yo gukora ibipupe 

8. Kanyange Louise 

9. The Eazy na Â 

10. Murekatete wagaragaje impano yo gukina Firime.

Muri aba banyempano 10 ninabo bavuyemo abanyempano 4 bahize abandi aribo Bahawe Miliyoni n'ibihumbi 100.

 Ku mwanya wa 4 hajeho The Queens bahawe  ibihumbi ijana nyuma yo kugaragaza impano yo kubyina akaba ari nabo bongereweho

Kanyana niwe wambitse Charly na Nina

3. Linca Lydie wabaye uwa gatatu, yahawe igihembo cy'ibihumbi 200 

2. Kanyana Nadine wabaye uwa kabiri yagaragaje ubwiza bw'imyenda akora ndetse ni nawe wambitse Charly na Nina, naho uwa mbere aba

1. Ndayishimiye Rachel yegukana igihembo cy'ibihumbi 500, nyuma yo kugaragaza impano yo kuririmba akanyura benshi.

Mu kiganiro Charly na Nina bagiranye na INYARWANDA nyuma yo guhemba aba banyempano, bavuze ko abanyempano bahari ahubwo ikibura ari abantu babafasha, bavuga ko bazakomeza kugenda bafasha umwana w'umukobwa nk'uko babyiyemeje.

Yasutse amarira amaze kubona Charly na Nina

Tariki 17 Werurwe 2022, nibwo hatangijwe amarushanwa ya 'Lavender One Million Challenge', Buri wese wifuza gutsindira aya mafaranga yari yasabwe kwifata amashusho y'umunota umwe ari kuririmba, kubyina cyangwa ibindi byose yaba akorera mu ndirimbo nshya ya Charly na Nina 'Lavender', akayashyira kuri Instagram ye agakora 'Tag' kuri konti yabo ya Instagram ari na ko akoresha Hashtag ya #Lavender1millionchallenge.

Uyu mukobwa yabyinnye karahava

Abanyempano bari benshi banaherekejwe

Ubwo baganirizaga abanyempano

Nina yishimiwe n'abanyempano

Charly yasusurukije abanyempano

Rwibutso Judith avuga ibyo bagendeyeho babatoranya

Gaelle Gisubizo umuyobozi wa Doppe apps atangaza abanyempano bahize abandi

Tessy yanyuzagamo akabyina indirimbo Lavender

Ubwo hari hamaze gutoranywa abanyempano 10 muri 30


Abanyempano 4 bari bamaze guhabwa ibihembo bafata amafoto na Charly na Nina

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO LAVENDER YA CHARLY NA NINA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116166/charly-na-nina-bahembye-miliyoni-nibihumbi-100-abakobwa-bahize-abandi-mu-marushanwa-ya-lav-116166.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)