Cristiano n'umugore we bashimiye abafana ba Liverpool babakoze ku mutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Abafana ba Liverpool bari kuri sitade ya Anfield n'ijoro mu mukino wahuzaga Manchester United n'iyi kipe yabo ku munota wa 7 bateruye batera indirimbo bakoma amashyi bagira bati 'you will never walk alone' byerekana ko bifatanyije na Cristiano n'umuryango we bari kunyuramo.
Mushiki wa Cristiano Elma yerekanye amarangamutima ye nijoro,ashyira hanze amashusho yerekana iki gikorwa ku mbuga nkoranyambaga maze yandika ati: 'Mwakoze ku bw'ibi Liverpool. Ntabwo tuzigera twibagirwa ibyo mwakoze uyu munsi. '

Yarangije ubutumwa bwe ashyiraho akamenyetso k'umutima.

Undi mushiki wa Cristiano witwa Katia, wari mu rugo rwe muri Brazil, yanditse ati: 'Inzira irenze umupira w'amaguru'yerekana n'agace k'inyikirizo y'indirimbo 'You'll Never Walk Alone' '

Aba bashiki ba Ronaldo na mama wabo Dolores Aveiro nabo basabye Imana kugirango ibafashe kwakira icyo kigeragezo kibabaje cyo kubura uyu mwana w'umuhungu.

Madamu Dolores,yasubiyemo umurongo uzwi cyane wo muri Bibiliya wafashije abantu benshi mubihe bigoye,abinyujije kuri Instagram ye mu Giporutugali ati: 'Wizere Uwiteka n'umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.Uhore umwemera mu nzira zawe zose nawe azakuyobora mu nzira zawe zose.'

Inkuru ya gahinda mu rugo kwa Cristiano Ronaldo yayisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kumugoroba wo ku wa Mbere tariki ya Mata 18 2022, aho yagize ati 'N'akababaro kenshi tubamenyesha ko uruhinja rwacu rw'umuhugu rwapfuye uyu munsi.Ni ububabare buri mubyeyi ashobora kumva'.
Georgina Rodriguez yari atwite impanga z'umuhungu n'umukobwa, umukobwa we yabashije kuvuka ari muzima.


Mushiki wa Cristiano Elma yerekanye amarangamutima ye nijoro,ashyira hanze amashusho yerekana iki gikorwa ku mbuga nkoranyambaga maze yandika ati: 'Mwakoze ku bw'ibi Liverpool. Ntabwo tuzigera twibagirwa ibyo mwakoze uyu munsi.


Sorce:Dailymail.com



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-n-umugore-bashimiye-abafana-ba-liverpool-babakoze-ku-mutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)