Diane Tumutoneshe yahawe umwanya ukomeye muri CAF - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tumutoneshe yagaragaye cyane mu bikorwa byo guteza imbere umupira w'amaguru w'abana, cyane cyane mu ishuri rya 'Dream Team Football Academy.'

Mu ibaruwa yashyikirijwe, yamenyeshejwe ko azaba ari umwe mu bagize Komite Ishinzwe gutegura ibikorwa by'Umupira w'Amaguru w'Abagore mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) aho azagira uruhare mu kuzamura urwego rw'uwo mukino ku Mugabane wa Afurika, nk'uko biri mu ntego za Perezida waryo, Dr. Patrice Motsepe.

Uyu mugore afite impamyabumenyi mu bijyanye n'imicungire ya siporo (Sport Management) ndetse akaba akomeje amasomo kuko ari kwiga mu Busuwisi.

Diane Tumutoneshe yagizwe Umuyobozi muri CAF



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-tumutoneshe-yahawe-umwanya-ukomeye-muri-caf

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)