Dr Karangwa uyobora RFL yakiriye Miss Muheto,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Mata 2022, nibwo Dr Karangwa yakiriye mu biro bye Miss Muheto nyuma y'icyumweru gishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda.

RFL ikorera ka Kacyiru, iteganye n'ibiro bya Polisi y'Igihugu. Iki kigo cyateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, kuva mu majonjora kugeza rirangiye.

Dr Charles Karangwa avuga ko ikigo ayoboye cyishimiye gushyigikira umwana w'umukobwa, by'umwihariko binyuze muri Miss Rwanda.

Yongeyeho ko RFL yishimira ubufatanye bwayo na Miss Rwanda ndetse avuga ko buzanakomeza mu rwego rwo gukomeza kugeza kuri benshi serivisi za RFL.

Umuyobozi Mukuru wa RFL yavuze ko ubukangurambaga bwa RFL muri Miss Rwanda bumaze gutanga umusaruro, bityo iyi mikoranire ikazakomeza.

Dr Karangwa yashimye kandi Miss Muheto kuba yarabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022. Ati 'Nyampinga wacu ndagushimiye cyane, kandi warakoze kuba warabashije gutwara iri kamba riruta ayandi mu y'ubwiza hano mu gihugu cyacu.'

Akomeza ati 'Twishimiye kuba RFL yaragendanye namwe mu rugendo mwarimo, kandi mukaba mwarabashije gukora neza inshingano mwari mufite. Kuba uyu munsi uri Nyampinga w'u Rwanda ni icyizere, ubushobozi n'imbaraga wifitemo ndizera ko zizagirira umumaro munini benshi mu bakobwa muri mu rungano rumwe, abo uruta n'abandi uhagarariye.'

Dr Karangwa yabwiye Miss Muheto ko 'RFL yiteguye gukorana nawe muri gahunda zitandukanye, zirimo n'izo kumenyekanisha serivisi z'ibimenyetso'.

Amusaba kuba Ambasaderi wa serivisi zitangwa na Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL).

Ati 'Uzakomeze kutubera Ambasaderi mwiza cyane cyane uwa serivisi dutanga nka kimwe mu musanzu ukomeye uzaba uhaye abaturarwanda. Nkwifurije ishya n'ihirwe mu mirimo yawe yose uzakora muri manda yawe.'

Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 25 muri serivisi zitandukanye iki kigo gitanga, zirimo guhuza umuntu n'ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

RFL itanga services zirimo iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints service), Gupima ibijyanye n'imbunda n'amasasu (ballistics and toolmarks), iyo gupima ibimenyetso by'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), ijyanye no gukora autopsies (kureba icyishe umuntu, legal medicine), Iyo gupima amarozi (toxicology), n'izindi.


Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Charles Karangwa yakiriye mu biro bye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda

Dr Karangwa yasabye Miss Muheto kuba Ambasaderi wa serivisi zitangwa na Laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) 

Miss Muheto yaherukaga gusura RFL ubwo yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2022

 

Miss Nshuti Divine Muheto yahaye ishimwe Rwanda Forensic Laboratory ku bwo kugendana urugendo n'irushanwa rya Miss Rwanda 

Miss Muheto yashimye umusanzu wa RFL ku Banyarwanda, avuga ko azakomeza gukorana nayo 

Dr Karangwa yavuze ko gukorana na Miss Rwanda byatanze umusaruro, bityo iyi mikoranire ikazakomeza

 Dr Karangwa yabaye umuyobozi w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, umwanya yavuyeho agirwa umuyobozi mukuru wa RFL 

Uhereye ibumoso: Bwana Dieudonné Ishimwe uhagarariye Rwanda Inspiration Back up itegura Miss Rwanda, Miss Nshuti Divine Muheto na Dr Charles Karangwa uyobora RFL



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116162/dr-karangwa-uyobora-rfl-yakiriye-miss-muheto-amusaba-kuba-ambasaderi-wa-serivisi-batanga-a-116162.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)