Iyi ndirimbo yitwa 'Hold me Lord' mu magambo y'ikinyarwanda bisobanura "Nkomeza Mana", yanditse muri 2005 ariko iguma mu bubiko.
Uyu muhanzi, avuga ko ubu hari hageze ho kuyigeza ku bakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
'Hold me Lord' ni indirimbo yo gutabaza Imana mu gihe cy'ibibazo, ndetse no kuyishimira ko ibidukemurira.
Uyu muhanzi yagaragaje ko Imana idahari 'umuntu yaba ari ubusa'. Yumvikanisha ko 'iyo tubuze amahoro tukiyambaza Imana, iradutabara tugatekana'.
Ni indirimbo kandi isaba Imana gukomeza buri umwe. Ati 'Aha ni cya gihe uba wumva umeze neza mu mutima, utuje mbese wumva neza ko uri kumwe n'Imana. Icyo gihe rero usaba Imana kugukomeza no kugukomereza ibyo byiza.'
Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi avugamo ko Imana ari nziza. Aririmba agira ati 'Mana uri nziza, Mana shimwe, Mfata ukuboko, nkomeza.'
Iyi ndirimbo yari imaze imyaka 17 Eliazar ayibitse mu kabati. Yabwiye INYARWANDA ko iyi myaka ishize kubera ko yashakaga kubanza kuyinononsora.
Ati 'Iyi ndirimbo imaze imyaka ingana itya kuko numvaga nkeneye kuzuza neza ubutumwa buyikubiyemo. Rimwe na rimwe nagiye nshaka kuyijyana muri studio ariko umutima ukambwira uti ba uretse."
Akomeza ati 'Byatumye nandika igitero cyayo cya nyuma kigira kiti "Uri ubwugamo bwanjye iteka Mana, uri amahoro yanjye, Mana wee, iyo undi hafi mba mfite byose, Mana yanjye shimwa.'
Eliazar yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Dutabare Nyagasani'. Ni indirimbo yanditse azirikana intambara ziri hirya no hino ku Isi. Ati 'Nta wundi twagira uretse Nyagasani wenyine.'
Avuga ko iyi ndirimbo 'Dutabare Nyagasani' ndetse na 'Hold me Lord' zafasha buri umwe mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko 'ari iz'ibihe byose'.
Eliazar yavuze ko akomeje kwandika izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza zafasha abakunzi ba Gospel.Â
Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Hold me Lord'Â
Eliazar yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze imyaka 17, kubera ko yashakaga kubanza kuyinononsora
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOLD ME LORD' YA ELIAZAR NDAYISABYE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUTABARE NYAGASANI' YA ELIAZAR NDAYISABYE