Gisagara: Abarenga 440 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Mata 2022 ubwo basozaga urugendo rw'isanamitima bamazemo igihe bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza.

Abamaze igihe bahabwa izo nyigisho z'isanamitima ni abo muri Paruwasi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara igizwe n'imirenge ya Mugombwa na Muganza.

Hasobanuwe ko muri iyo paruwasi hiciwe Abatutsi benshi ku buryo abakoze Jenoside bafunguwe batari babanye neza n'imiryango biciye.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Valens Niragire, yavuze ko urugendo rw'isanamitima bakoze rutari rworoshye.

Ati "Ndashimira aba bavandimwe basoje urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge kuko ni ubutwari bukomeye. Ni urugendo rukomeye rusaba ubwitange ariko ni urugendo rusaba kubyemera mbere na mbere."

Yashimiye imiryango yabo n'abafatanyabikorwa babashyigikiye, ashimira Abasaserodoti bababaye hafi, avuga ko ibikorwa nk'ibyo bisanzwe bibera no mu zindi paruwasi zo muri Diyoseze ya Butare zirimo Ruhango, Nyanza, Magi, Nyamiyaga n'izindi.

Hasobanuwe ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, Kiliziya Gatolika yiyemeje gufasha Abanyarwanda kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.

Abitabiriye urugendo rw'isanamitima bose hamwe ni 1006 ariko hasoje 896 kuko hari abagiye bahura n'imbogamizi bakavamo.

Abagera kuri 488 nibo basabye imbabazi kuko bakoze Jenoside naho 408 batanze imbabazi kuko biciwe bakanasahurwa imitungo.

Mukamageza Bernadette wavuze mu izina ry'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko urugendo rw'isanamitima basoje rwabafashije kubana neza n'ababahemukiye.

Ati "Urugendo rutaratangira twari dufite ibikomere byinshi cyane, ntabwo byari byoroshye ariko twaraje turatangira dusanga Abapadiri beza baratwigisha imitima irabohoka kuko twahuraga n'uwatugiriye nabi tukamubona nk'inyamaswa. Twaricaye turiga dutangirana urugendo rw'isanamitima none ubu ngubu twariyunze, baraje baratwegera badusaba imbabazi batubwira ibyo badukoreye natwe turabakira tubaha imbabazi."

Yakomeje avuga ko ibibazo bagiraga birimo kurwara umutwe udakira byakemutse kubera ko biyunze n'ababahemukiye, asaba abataratangira urugendo rw'isanamitima kurujyamo kuko ari umuti mwiza.

Ntambara Augustin wavuze mu izina ry'abakoze Jenoside yavuze ko we na bagenzi be bongeye gusaba imbabazi abo biciye, Abanyarwanda bose n'Imana, avuga ko imbabazi bahawe zababohoye ku mitima kandi batazasubira mu bikorwa bibi.

Ati "Nidutatira iki gihango tugiranye kizadusame."

Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe, yabasabye kurangwa n'urukundo kandi birinda kuzasubira inyuma.

Ati "Igikuru ni urukundo tugomba kugirana. Ndabifuriza umugisha w'Imana mu ngo zanyu mubane neza mwumvikane, umubyeyi n'abana n'ababyeyi hagati yabo."

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye abasoje urugendo rw'isanamitima gukomeza kubana neza, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi ndetse bunabafasha gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza kubana neza no kwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasoje urugendo rw'isanamitima mu bumwe n'ubwiyunge bahawe Bibiliya n'agatabo k'imfashanyigisho.

Biteganyijwe ko muri Gicurasi 2022 hazatangira ikindi cyiciro cy'isanamitima mu bumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Gisagara.

Mu Karere ka Gisagara abarenga 440 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abarenga-440-bakoze-jenoside-basabye-imbabazi-abo-biciye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)