Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Mata 2022, ubwo muri Gisagara bashyinguraga imibiri 38 y'abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Kabuye.
Tariki ya 23 Mata ifatwa nk'iy'amateka akomeye ku mbaga y'Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wa Kabuye mu yahoze ari Komine Ndora. Ni bwo bishwe n'interahamwe zaturutse muri Komine Buganza ziyobowe na Burugumesitiri wayo Elia Ndayambaje afatanyije n'impunzi z'Abarundi.
Ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura mu cyubahiro imibiri y'abantu 38 bishwe, abarokotse bagaragaje ko hari abafungurwa barakoze Jenoside barangije ibihano byabo ariko ugasanga ntacyo bahindutseho.
Umwe mu barokotse, Me Buhuru Jean Pierre, yavuze ko abakoze Jenoside barangije ibihano byabo baba bagomba gutaha ariko hakiri impungenge ku batarahindutse bashobora kwangiza sosiyete.
Ati 'Bariya rero bahanwe ku byaha bya Jenoside bagafungwa bagafungurwa ntabwo ariko bose bahindutse, hari abagiye kurangiza ibihano ariko si ukuvuga ngo imitima yabo yarahindutse ngo baricujije.'
Yakomeye ati 'Ni yo mpamvu rero nibagaruka muri sosiyete batarakize iyo ndwara y'ingengabitekerezo n'amacakubiri ni nk'uburozi buba bugarutse kumenywa muri sosiyete. Biteye impungenge ariko nta kundi byagenda barangije ibihano byabo bagomba kugaruka muri sosiyete ariko hari ibindi bibazo bishobora kuvuka byiyongera ku byari bihari.'
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko kuba abakoze Jenoside bababarirwa bagasubizwa muri sosiyete ari igihango gikomeye bakabaye baha agaciro bakirinda amacakaburi.
Yagize ati 'Ni igikomeye cyane ubundi ntibari bakwiye kubabarirwa ariko kugira ngo Leta ifashe u Rwanda n'Abanyarwanda yahisemo gutanga izo mbabazi, abacitse ku icumu bahisemo gutanga imbabazi twabonye ko twahindura ku byatubayeho ahubwo twiyemeza guhindura ibyo dushoboye.'
Ku ruhande rwa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko abafungurwa bazakomeza guhabwa amasomo y'ubumwe n'ubwiyunge azabafasha kwisanga muri sosiyete.
Ati 'By'umwihariko hano mu Karere ka Gisagara dufite abantu benshi bamaze kunyura muri izo nyigisho kandi zihuza ababa barakoze ibyaha bya Jenoside bakanabifungirwa no mu buhamya bajya batanga. Harimo uvuga ngo nafunzwe imyaka 18 byibuze sinabohotse ngo nemere icyaha nsabe imbabazi ariko tubona izo nyigisho zidufasha.'
'Ikindi ni ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bihera ku mudugudu n'amahuriro y'ubumwe n'ubwuyunge akora guturuka ku mudugudu ibyo birikongera kubanisha Abanyarwanda.'
Imibiri 38 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabuye rusanzwe ruruhukiyemo imibiri isaga 38.000 by'Abatutsi biciwe hirya no hino muri Gisagara.