Miss Muheto yiyamamarije mu Ntara y'Uburengerazuba, ayihesha ishema nyuma y'imyaka igera kuri ine ikamba ryihariwe n'abakobwa biyamamarizaga i Kigali.
Mu biganiro yagiranye na Guverineri Habitegeko harimo umushinga afatanyije na Africa Improved Food (AIF) wo kurwanya igwingira n'ikibazo kimirire mibi mu bana aho ateganya kuwutangiriza muri iyo Ntara.
Ni mu rwego rwo gutanga umusanzu we nka Nyampinga ku gihugu cye muri gahunda igihugu cyihaye yo guhashya igwingira ry'abana.
Intara y'Uburengerazuba iri muzugarijwe n'iki kibazo cyane ko uturere twayo twinshi turi mu twa mbere mu gihugu dufite icyo kibazo aho nka Ngororero iri kuri 50.5% ndetse n'utundi nka Nyabihu na Rutsiro.
Guverineri Habitegeko yashimye Miss Muheto kumurava ari kugaragaza nyuma y'igihe gito yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Ati 'Njya mbona ibikorwa byawe watangiye none naha utugezeho nta minsi ishize cyane ko muba mwakoze akazi gakomeye mwagakwiye kuba mufata umwanya mukaruhuka ariko wowe kuruhuka ntibirimo bigaragaye ko wagiyemo uzi icyo ushaka.'
Yakomeje agira ati 'Nk'intara y'Uburengerazuba twiteguye kugendana nawe muri uru rugendo urimo kandi twishimiye intsinzi yawe bityo tugomba no ku kubaha hafi mu kwesa imihigo wahize cyane cyane nk'iyi gahunda yo kurwanya igwingira ndetse n'imirire mibi mu Ntara yacu kuko natwe biri mu bibazo tugomba gukemura.'
Habitegeko yabwiye Miss Muheto ko biteguye gufatanya nawe mu rugendo rwo kwesa imihigo, kandi ko bishimiye intsinzi ye.
Miss Muheto yatowe mu birori binogeye ijisho byabaye ku wa 19 Werurwe 2022 mu Intare Conference Arena.
Nyuma y'iminisi itanu atowe, yahise asura ishuri ryisumbuye yizemo, FAWE Girls' School â" Gahini muri Kayonza, ahatangiriza umushinga we wo guteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko.
Miss Muheto yagaruye Uburengerazuba ku ikarita! Ni we Mukobwa wari uhagarariye Intara ubashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, kuko kuva mu myaka ine ishize ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwaga n'abakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali gusa.
Mu 2021, ikamba ryegukanwe na Miss Ingabire Grace wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, mu 2020 ikamba ryegukanwe na Nishimwe Naomie wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, mu 2019 ikamba ryegukanwe na Nimwiza Meghan ahagarariye Kigali.
Mu 2018, Miss Iradukunda Liliane yegukanye ikamba Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, Miss Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y'Iburengerazubaâ¦
Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Nshuti Divine Muheto yavuze ko kwitabira muri Miss Rwanda byaturutse ku cyizere no gushyigikirwa n'umuryango we, inshuti ze n'abandi.
Ati 'Kugira ngo nitabire Miss Rwanda, icya mbere ni uko ari ibintu nakuze nkunze. Kuva nkiri umwana nahoraga mbona iri rushanwa nkabona ni byiza, nkabona birashimishije nanjye nkavuga nti umunsi umwe ndifuza ko nagirirwa amahirwe nkajya mu bari guhatanira ikamba. Nicyo cyatumye ngira imbaraga zo gukomeza kuza muri iri rushanwa.'
Akomeza ati 'Ikindi cya kabiri cyanteye kuba najya muri iri rushanwa ni icyizere iwacu bari barangiriye, ababyeyi banjye, inshuti zanjye rero uko bakomezaga kubimbwira nanjye byanteraga imbaraga zo kumva nanjye nabikora. Nkavuga nti wenda bino bintu bakomeza kumbwira kuki ntabikora.'
Inkuru bifitanye isano: Yasubije Uburengerazuba ikuzo: Ibyo wamenya kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda2022
Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François yakiriye mu biro bye Miss MuhetoÂ
Miss Muheto yaganiriye na Guverineri Habitegeko gutangiriza umushinga wo kurwanya igwingira ry'abana mu BurengerazubaÂ
Guverineri Habitegeko yashimye Miss Muheto kuba yarahesheje ishema Uburengerazuba
ÂHabitegeko yabwiye Nshuti Divine Muheto ko biteguye kumufasha kwesa imihigoÂ
Muheto, ni we Mukobwa wari uhagarariye Intara wabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda nyuma y'igihe kininiÂ
Miss Muheto yiyamamarije mu Burengerazuba kubera ko ahafite umuryangoÂ
Muheto yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza muri imwe muri Hotel iherereye ku KivuÂ
Miss Muheto afite umushinga we wo guteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko
Miss Rwanda Nshuti Divine Muheto yize amashuri yisumbuye mu ishuri ry'abakobwa rya FAWE Gahini kuva 2018 kugeza 2021Â