Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022 ubwo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ikorera ahahoze hakorera Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 1994 na mbere yaho.
Amateka y'u Rwanda agaragaza ko bamwe mu banyeshuri, abarimu, abakozi n'abashakashatsi ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Muleefu abigarukaho yavuze ko ubusanzwe abanyabwenge baba bafite inshingano yo gufasha sosiyete gusobanukirwa no kubona ibisubizo by'ibibazo ifite.
Ati 'Uyu munsi twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu cyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, turibuka uruhare rw'abanyabwenge muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gutegura umugambi wayo mu kuyicengeza mu baturage no mu kuyishyira mu bikorwa.'
Yakomeje avuga ko amateka yabaye mu Rwanda akwiye gutanga isomo, abahanga bagashyira hamwe mu kwimakaza ibyiza no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.
Ati 'Kubera ko niyo ugiye kureba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga abenshi ari abanyabwenge. Nk'abantu turi aha ngaha dukwiye gukuramo inshingano z'uko tutakwihanganira y'uko ibintu nk'ibyo ngibyo bikomeza tureberwa.'
Numukobwa Assoumpta wari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 1994 yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Kaminuza tariki ya 22 Mata 1994 yari yaraye mu ishyamba rya IRST kuko yari yirukanywe kuko ari Umututsi.
Yavuze ko hari abanyeshuri, abarimu, abakozi n'abashakashatsi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bagize uruhare mu bwicanyi.
Ati 'Abanyeshuri ba hano bishwe n'abanyeshuri bagenzi babo, bishwe n'abarimu n'abakozi bakoraga mu kigo, ni ibintu usanga bibabaje binaremera kwakira.'
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Ubutegetsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko Kaminuza ifite inshingano zo gukora ibyiza hagamijwe guhindura isura mbi yasizwe n'abakoze Jenoside.
Ati 'Kugira ngo kaminuza dufite ubu ngubu cyangwa n'ejo hazaza izabe kaminuza itandukanye n'icyiswe kaminuza muri ayo mateka.'
Yavuze ko inshingano ya mbere ari ugutanga uburere buherekeje uburezi hakubakwa indangagaciro n'ubumuntu mu banyeshuri.
Ati 'Uyu munsi muri kaminuza niba dufite urubyiruko rurenze ibihumbi 26, tububatse neza tukabubakamo ubumuntu tukabaha ubwenge bwubakiye kuri za ndangagaciro murumva umusanzu munini twaba dutanze w'uko baba umusingi w'iterambere no guhindura ingengabitekerezo ya Jenoside yubatswe igihe kinini.'
Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye hari urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y'abanyeshuri, abakozi n'abarimu biciwe mu cyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.