Hari kurebwa uko ibiryo by'amatungo byahendukira aborozi mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho nyuma y'aborozi b'inkoko bavuga ko ibiryo byazo muri iki gihe byahenze cyane ngo ku buryo byatumye umusaruro bakuragamo ugabanuka ugereranyije na mbere.

Uwotwambaza Marie wororera inkoko 750 mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umufuka w'ibiryo by'amatungo usigaye wariyongereyeho amafaranga menshi binatuma inyungu babonaga igabanuka.

Yavuze ko mbere umufuka w'ibiryo by'inkoko bawuguraga ibihumbi 18 Frw none ngo ugeze ku bihumbi 23 Frw.

Ati 'Ibiryo byarazamutse ntabwo tukigira inyungu nka mbere, ubu inyungu ni nke cyane gusa iyo winjiye mu mwuga urihangana, ku munsi ngura umufuka n'igice kandi umufuka ugura 23 750 Frw.'

Uwotwambaza avuga ko haramutse hashyizweho nkunganire ku biryo by'amatungoo, byabafasha cyane ntibakomeze kuremererwa n'izamuka ryabyo.

Karemera Grégoire ushinzwe kongera umusaruro mu ruganda rukora ibiryo by'amatungo rwa Uzima Feeds rukorera mu karere ka Rwamagana, avuga ko impamvu ibiryo by'amatungo byazamutse bituruka ku ibura rya soya n'ibindi byongera imyunyu ngugu muri ibi biryo bibasaba kubitumiza hanze.

Atanga urugero kuri soya aho 60% y'iyo bakoresha bayikura hanze y'igihugu. Yavuze ko nibura buri munsi bakenera toni 30 kandi ngo bayizana ibahenze.

Ati 'Nka soya cyane cyane kuko ahanini usanga idufasha kubona proteine irahenze, gusa muri iyi minsi turabona ibigori byongeye guhenduka hari icyizere nubwo nk'ibidufasha kongeramo imyunyu ngugu bigisabwa gutumizwa hanze kandi birahenda.'

Karemera yavuze ko Leta iba yagerageje kubafasha mu buryo bushoboka ngo kuburyo igiciro kitazamuka cyane ugereranyije nuko ubundi byakazamutse.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga.

Ati 'Rero turimo turareba n'ubundi buryo ibiryo by'amatungo byahenduka aborozi bakabasha kubyigurira bidaciye cyane cyane muri Nkunganire, kuko Nkunganire ifite ibintu bibiri isobanura: Akenshi muzasanga twarayishyizeho mu buryo bwo kwigisha. Nk'amafumbire n'imbuto cyari ikintu gishya cyasabaga ko abantu bagenda babimenya.'

Yakomeje avuga ko bari kureba uburyo hakubakwa uruganda runini rwatunganya ifu iva ku masazi y'umukara dore ko umworozi witwa Musabyimana Jean Baptiste wo mu Karere ka Bugesera yatangiye ubu buryo.

Ati 'Turimo turareba uburyo habaho uruganda runini cyane rukora iriya fu ya ziriya sazi kuburyo yasimbura soya, ikazana imyunyu ngugu ari nayo soya izana cyane mu biryo by'amatungo, turimo turareba uburyo rero twashinga uruganda runini noneho tukareba ko byagabanya icyiguzi cy'ibiryo by'amatungo ndetse bikanagabanya ikiguzi cy'inyama, amafi n'ibindi bihenze.'

Minisitiri Mukeshimana yasabye Abanyarwanda kudahora batekereza Nkunganire, abasaba gukora ubuhinzi n'ubworozi kinyamwuga kuburyo bubungukira niyo batabona nkunganire.

Ati ' Abantu ntibagahore batekereza nkunganire dushaka ko ubuhinzi buba bukorwa kinyamwuga, ntabwo umuntu ashobora gushora aziko azahomba, twifuza ko bukorwa kinyamwuga abantu benshi bakoreshe abana babyize kuburyo bibabyarira inyungu nyinshi kurusha kubikora uko umuntu yishakiye.'

Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi isanzwe itanga Nkunganire ku mbuto zo guhinga, ifumbire ndetse n'ishwagara.

Hashize iminsi igiciro cy'ibiryo by'amatungo arimo n'inkoko cyarazamutse
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kurebwa-uko-ibiryo-by-amatungo-byahendukira-aborozi-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)