Huye:Abagisakaje amabati ya fibro-cement barasabwa kuyasimbuza kuko atera ingaruka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire(Rwanda Housing Authority) kirakangurira abantu bagisakaje amabati ya fibro-cement kuyasimbuza kuko atera indwara zidakira

Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza ubu Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo k'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire ishishikariza ibigo bya Leta niby'abikorera n'abantu ku giti cyabo gusakambura amabati ya FIBOROSIMA(fibro-cement) kuko bigira ingaruka ku buzima.

Mathias Ntakirutima ni umuhuzabikorwa w'umushinga wo guca burundu fibro-cement mu kigo k'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire akangurira abantu gukura isakaro rya fibro-cement kunyubako kuko bigira ingaruka ku buzima zirimo indwara ya kanseri

Ati 'Leta irimo irakura amabati ya fibro-cement kunyubako zayo kuko ayo mabati agira ingaruka ku buzima bwa muntu kuko ibiyagize bitera indwara zitandukanye zirimo kanseri y'ibihaha bityo bakwiye kuyakura ku mazu yabo naho bagenda'

Dr.Twagirumugabe Théogene Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi mu bitaro bya CHUB nka hamwe mu nyubako za Leta hari amabati ya FIBOROSIMA ariko ubu akaba yarakuweho avuga ko kugirango ingaruka za FIBOROSIMA zigere ku muntu bifata igihe kirekire ariko indwara bitera idakira

Ati 'Amabati ya fibro-cement agira ingaruka ku buzima bwa bantu tukumva rero ntacyo umuntu yageraho nta buzima twahise dutekereza kuyakuraho n'abandi batarayakuraho nabo ntibakangwe ni ubushobozi bashobora kubikora gacye gacye bakabigeraho kandi ingaruka zayo si mu Rwanda zivugwa gusa no ku isi hose birahari'

Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ni hamwe mu hagaragara amazu asakaje amabati ya fibro-cement bakaba baratangiye gukuraho ayo mabati Dr.Jean Bosco Shema umuhuzabikorwa muri iyi kaminuza avuga ko bateye intambwe yo kwirinda ingaruka ziterwa n'amabati ya fibro-cement

Ati 'Turera abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi igihe kirageze rero ngo twihutire gukuraho ayo mabati tukaba twabitangije'

Mu karere ka Huye bageze kuri 65% baca amabati ya fibro-cement Ange Sebutege uyobora akarere ka Huye avuga ko urugamba rwo kurwanya aya mabati rukomeje agasaba abasigaye batarakuraho aya mabati ya fibro-cement nabo kwihutira kubikora

Ati 'Turasaba abantu bari kugenda biguru intege mugukuraho amabati ya fibro-cement yashyira ubuzima bwabo mukaga bihutire kubikuraho'

Imibare itangazwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire nuko 73.2% amabati ya fibro-cement cyangwa asbestos amaze kuvanwaho hanasabwa n'abasigaye kuyavanaho nka petit seminaire Baptiste de Butare bagisakaje ayo mabati ubuyobozi bwayo buvuga ko hari ikigiye gukorwa bakayavanaho vuba bidatinze.

Théogene NSHIMIYIMANA

The post Huye:Abagisakaje amabati ya fibro-cement barasabwa kuyasimbuza kuko atera ingaruka appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/04/20/huyeabagisakaje-amabati-ya-fibro-cement-barasabwa-kuyasimbuza-kuko-atera-ingaruka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=huyeabagisakaje-amabati-ya-fibro-cement-barasabwa-kuyasimbuza-kuko-atera-ingaruka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)