Kuwa Kane tariki 31 Werurwe 2022, abanyabirori bari berekeje amaso ku Kacyiru ahitwa 'L'Espace'Â maze Mani Martin uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda na Kaya Byinshii uherutse kwitabira Prix Découvertes, basusurutsa abari bitabiriye.
Nyuma y'icyo gitaramo hari hatahiwe umunsi wo kuwa Gatanu tariki 1 Mata 2022, aho muri 'Salle' nto ya Camp Kigali habereye ibirori byo kwishimira gusoza amasomo kw'abanyeshuri ba mbere ba Art Rwanda - Ubuhanzi, aho bagaragaje ubumenyi bafite ku byo bize, banagirwa inama n'abanyacyubahiro batandukanye.
Muri ibyo birori ni naho hagaragayemo ifoto ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we, yashushanyijwe mu buhanga buhanitse n'umwe mu banyempano bo muri ArtRwanda-Ubuhanzi. Iyi ifoto yazamuye amarangamutima ya Ange Kagame maze ahamya ko bitangaje kubona iyo foto yari ishushanyije mu buryo budasanzwe.
Kuri uwo munsi kandi ni nabwo habaye igitaramo cyiswe 'Ijuru Silent Disco' aho inkumi z'ikimero n'abasore b'abataramyi bari babukereye mu gitaramo cyacuranzemo na DJ Alisha umunyarwandakazi uri mu bakomeye i Kampala muri Uganda.
Igishushanyo cya Perezida Kagame n'umwuzukuru we
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mata 2022, cyari cyacuranzwemo na DJ Alisha wafatanyaga n'abarimo; DJ Brianne, DJ Diallo, DJ Phil Peter, DJ Kendrick na DJ Junior. Dj Alisha wanyuze abitabiriye iki gitaramo, ni Umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Uganda akaba icyamamare mu kuvanga imiziki. Uyu mukobwa aherutse no gucuranga mu gitaramo cya Blankets&Wine kiri mu bikomeye bibera i Kampala, muri uyu mwaka cyari cyatumiwemo Bruce Melodie.
Si icyo gitaramo gusa kuko mu mujyi wa Rubavu naho abanyabirori bari barimo gususurutswa mu gitaramo cyiswe 'Fans Hangout Party' cyari kigamije guhuza abafana n'abakunzi babo. Ni igitaramo cyateguwe na Karisimbi Events, kikaba cyararimbyemo abahanzi barimo Okkama, Chriss Eazy, Kenny Sol, Afrique na Papa Cyangwe. Cyasusurukijwe n'abaDj batandukanye barimo Dj Theo, Dj Didyman, Dj Cyusa n'abandi.
Dj Alisha yanyuze abanyabirori b'i Kigali
Dusubiye inyuma gato uwo munsi wo kuwa Gatandatu wasojwe n'ibirori byiswe 'Social Media Stars House Party' byari byateguwe na Kamaro, bikaba byarahuriyemo ibyamamare birimo Rocky Kimomo, Dj Brianne, Sky2 n'abandi kuva kuwa Gatanu kugera ku Cyumweru mu gitondo.
Nyuma y'byo bitaramo n'ibirori byose hari hatahiwe igitaramo mbaturamugabo wakwita ko ari na cyo gitaramo cy'icyumweru cyari cyateguwe na Intore Entertainment ihagarariwe na Bruce Intore cyo kumurika EP ya Dj Toxxyk yitiriye umwana we. Shema Arnaud wamamaye nka Dj Toxxy mu kuvanga imiziki, yashimishije abitabiriye igitaramo yateguye yise 'The Toxxyk Xperience'.
Aba-Dj bose bari bahuriye ku rubyiniro rumwe
Intore Entertainment ya Bruce Intore usanzwe azwiho gutegura ibitaramo bikomeye yafatanyije na Dj Toxxyk gutuma abantu banyurwa. Ni igitaramo cyabereye ahitwa Norrsken mu Mujyi wa Kigali rwagati ku Gatandatu tariki 2 Mata 2022.
Zimwe mu ndirimbo yacuranze zirimo iza kera ziganjemo izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yaje kuvangamo izo mu Rwanda nka 'Agatunda' ya Afrique, 'Iyallah' ya Okkama, 'Amashu' ya Chris Eazzy, 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz, 'Tuza' ya Mike Kayihura, 'Snapchat' na 'Bounce' za Ruger wo muri Nigeria maze abantu bajya mu bicu.
Iki gitaramo yakoze kiri mu ruhererekane rw'ibyo Intore Entertainment yateguye. Kizakurikirwa n'icyatumiwemo umu-Dj ukomeye witwa Uncle Waffles wo muri Afurika y'Epfo kizaba ku wa 1 Gicurasi 2022 nk'uko amakuru InyaRwanda.com ifite abihamya.
Dj Toxxyk yakoze igitaramo cy'amateka
Hazakurikiraho kandi igitaramo "Intore Sundays with TxC" kizaba ku wa 5 Kamena 2022, icya Kivu Fest kizaba ku wa 2 na 3 Nyakanga 2022, bisozwe n'icyatumiwemo umuririmbyi Julien Franck Bouadjie wamenyekanye mu muziki nka Tayc kizaba ku wa 30 Nyakanga 2022.
DJ Toxxyk ni umugabo w'imyaka 28, akaba umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose muri rusange. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 2018 kuzamura mu bitaramo bya 'Silent Disco'. Yacuranze mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe MTN Rwanda itangije serivisi za Yolo cyabereye i Gisenyi mu 2017, anacuranga mu gitaramo 'New Year Countdown' cyitabiriwe na Sautisol na Yemi Alade, icya Mr. Eazi na Diamond cyabereye mu Mujyi wa Goma n'ibindi.
Dj Toxxyk na Bruce Intore
Dj Toxxyk amaze gucuranga mu bitaramo bitabarika mu Rwanda no hanze yarwo. Mbere yo kwinjira mu byo kuvanga umuziki yabanje kuba umubyinnyi mu bwana ariko ntibyamuhira nyuma aza kwinjira mu byo kuvanga umuziki kuko yawukundaga cyane. Nta shuri ryihariye yabyizemo usibye gukurikira uko abandi bakomeye ku Isi babikora byatumye asobanukirwa neza uwo mwuga kuri ubu akaba ari umwe mu bakomeye.
Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yacurangaga muri Ogopogo Nightclub [Yahindutse Trattoria Restaurant and Bar] ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ndetse muri ibyo bihe yacurangaga no muri Chillax Lounge i Nyarutarama.
Bruce Intore ni umwe mu bamaze guhindura imyidagaduro bashimisha abanyabirori
Afrique mu ndirimbo 'Agatunda' na 'Lompe' yasanze abakunzi be bazimurusha
Chris Eazy yageze ku ndirimbo 'Amashimwe' abafana be bahagurukira rimwe
Kenny Sol yasusurukije abanya-Rubavu bajya mu bicu
Okkama yari yasubiye ku ivuko
Abanyamideri batandukanye bari bitabiriye
Mani Martin na Kaya basusurutsa abitabiriye igitaramo bakoreye ku Kacyiru