Ifoto y'Umunsi : Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis ku mihanda yo muri Barbados #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 16 Mata 2022 nibwo yasohotse iyi ifoto Umukuru w'Igihugu akinira Tennis ku muhanda (Road Tennis) isanzwe imenyerewe cyane muri iki gihugu.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ubwo Perezida Kagame yari mu rugendo na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Mottley bageze ahazwi nka 'Bush Hall Community Centre' bahitamo kuhahagarara, Perezida Kagame ajya gukina iyi Tennis yo ku muhanda n'abasaza bari bahari.

Aya mafoto agaragaza Perezida Kagame ari gukina iyi Tennis mu gihe abandi bari bari kumwe barimo Mia Mottley, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana bari bicaye bareba uko umukino ugenda.

Nyuma y'uyu mukino muto Perezida Kagame yahawe impano ya 'racquets' ebyiri zihariye zisanzwe zikoreshwa muri uyu mukino.

Tennis yo ku muhanda ni umukino ukunzwe cyane muri Barbados cyane ko ariho yatangiriye mu 1930. Uyu mukino watangijwe n'abaturage babayeho biciriritse kuri iki kirwa bitewe n'uko batari bafite ubushobozi n'amikoro yo gukina Tennis isanzwe.

Mu biyitandukanya na Tennis isanzwe harimo ko ikinirwa ku kibuga gito ndetse hakanakoreshwa 'racquets' nto.

Mu gitondo cyo kuwa 16 Mata 2022 nibwo Perezida Kagame yageze i Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Jamaica.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yagaragaye-akina-tennis-ku-mihanda-yo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)