IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa muri Sudani y'Epfo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, IGP Munyuza yaganirije abapolisi 240 bitegura kujya muri Sudani y'Epfo mu ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Iri tsinda (RWAFPU1-7) riyobowe na SSP Prudence Ngendahimana biteganyijwe ko rihaguruka kuri iki Cyumweru ku kibuga cy'indege cya Kigali ryerekeza muri Sudani y'Epfo, aho risimbura iryari rimaze umwaka mu butumwa bw'amahoro muri icyo gihugu.

IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura ndetse bakanarenzaho.

Yagize ati "Mbere yo guhagararira Polisi y'u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange, mugomba guharanira ko isura y'igihugu cyacu ihora igaragara neza mu mahanga."

IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n'ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.

Ati "Murasabwa kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga nk'uko bisanzwe bibaranga."

Yababwiye ko akazi bagiyemo kabasaba imbaraga bitewe n'imiterere yako, bityo kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n'imyitwarire myiza, ikinyabupfura n'ubunyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.

IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa no kubahana hagati yabo ndetse no kubaha abaturuka mu bindi bihugu bazahurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bagaharanira gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe.

IGP Dan Munyuza aganiriza abapolisi mbere yo kujya muri Sudani y'Epfo
Abapolisi biteguye kujya mu butumwa bw'amahoro
IGP Munyuza yasabye aba bapolisi gukorana neza n'abandi bazahurira mu butumwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-dan-munyuza-yahaye-impanuro-abapolisi-bagiye-mu-butumwa-muri-sudani-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)