Ikirego cya Majyambere wareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge kumufunga binyuranije n'amategeko kandi yararangije igihano cyateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyemezo cy'Urukiko UMUSEKE dukesha iyi nkuru ufitiye kopi, rwanzuye ko ikirego cya Majyambere nta shingiro gifite, ndetse ko mu rubanza nta ndishyi zizatangwa haba ku wareze n'uwarezwe.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 ni bwo ubuyobozi bwa Gereza ya Rwamagana bwahaye Majyambere icyemezo cy'uko arangije igifungo cy'imyaka 25 yari yarakatiwe n'Urukiko rw'i Nyanza rwamuhamije uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwamutaye muri yombi, rumufungira kuri sitasiyo yarwo ya Kicukiro tariki ya 14 Gashyantare, 2022.

Nyuma y'iminsi itanu ari muri sitasiyo ya RIB, Majyambere yoherejwe muri Gereza ya Nyarugenge iyobowe na SP Uwayezu Augustin, kugira ngo arangize igihano bikekwa ko asigaje muri gereza nubwo Gereza ya Rwamagana yamurekuye.

Byatumye Majyambere wunganirwa na Me Munyemana Gatsimbanyi Pascal yitabaza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arega SP Uwayezu nk'umuyobozi wa gereza afungiwemo, ko amufunze mu buryo butemewe n'amategeko.

Mu iburanisha, Majyambere yamenyesheje Urukiko ko gereza ya Nyarugenge imufunze mu buryo butubahirije amategeko kandi yararangije igihano, yemeza ko yatangiye gufungwa tariki ya 5 Mutarama, 1995 ubwo Ubushinjacyaha bwamujyanaga kumufungira kuri kasho yabwo nyuma y'iminsi ine, ajyanwa muri Gereza ya Nyamagabe tariki ya 8 Gashyantare, 1997.

Urukiko Rwisumbuye rwatumijeho SP Uwayezu kugira ngo asobanure iby'ifungwa rya Majyambere avuga ko ridakurikije amategeko, ku nshuro ya mbere tariki ya 4 Mata, 2022 ntiyabonetse kubera ko yari yasobanuye ko hari inama ajyamo uwo munsi, iburanisha ryimurirwa ku wa 14.

Ukwiregura kwa SP Uwayezu…..

Ku wa 14 Mata, SP Uwayezu yitabye Urukiko yunganiwe na Me Kabagambe Joelle, asobanura ko Majyambere afunzwe mu buryo bukurikije amategeko, anemeza ko uyu mufungwa atigeze arangiza igihano yari yarakatiwe n'Urukiko Rukuru rw'i Nyanza tariki ya 31 Nyakanga, 2014 mu rubanza RPA/GEN 0003/12/HC/NYZA.

SP Uwayezu n'umwunganizi we basobanuye ko Majyambere yafunzwe bwa mbere tariki ya 8 Gashyantare, 1997 aho kuba mu 1995 nk'uko we abivuga, bityo ngo uwabara igihe amaze afunzwe ahereye icyo gihe, akanareba ko byageze muri 2003 Urukiko rukamurekura by'agateganyo akongera gufungwa muri 2009 yasanga atararangije igihano yakatiwe.

Uyu mucungagereza yagize ati : 'Hategekimana yahamijwe icyaha cya Jenoside. Kuba yararekuwe mu kwezi kwa 11/2021 habazwe imyaka 25 haherewe ku gihe yafungiwe ku itariki ya 8 Gashyantare, 1997 uhereye icyo gihe ukageza igihe yari yarekuriwe, byagaragaye ko igihe yamaze ari hanze ubuyobozi bwa gereza ya Rwamagana butigeze bubimenya.'

SP Uwayezu yakomeje asobanura ku gihe Majyambere yamaze ari hanze, ko tariki ya 5 Werurwe 2003 Urukiko rwa mbere rw'Iremezo rwa Butare rwamugize umwere, arafungurwa.

Ati : 'Tariki ya 13 Gashyantare, 2007 yafashwe n'Ubushinjacyaha bwa gisirikare, arekurwa nyuma y'iminsi ibiri, tariki ya 15 Gashyantare 2007 akomeza kuburana adafunze kugeza yongeye gufungwa tariki ya 10 Nyakanga, 2009.'

Me Kabagambe ashingiye kuri ibi bisobanuro, yemeje ko Majyambere agifite imyaka 6 n'amezi 7 yo kurangiza nk'igihano yakatiwe.

Majyambere we avuga ko yafunzwe kuva 1995, ndetse ngo na nyuma yo kurekurwa yafungiwe i Kanombe

Majyambere yasobanuriye urukiko ko nyuma y'iminsi itatu agizwe umwere mu 2003, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamutaye muri yombi, bumujyana kumufungira i Kanombe.

Ati : 'Navaga i Kanombe muri kasho nza kuburanira i Remera mu Rukiko rwa Gisirikare. Ndi kuburanira muri urwo rukiko, umushinjacyaha aza kumpakira anjyana muri Nyamagabe kugira ngo ajye kunsabira kumfunga by'agateganyo, bahita bamfunga. Bamfungiye muri Gereza ya Nyamagabe mu kwezi kwa 9/2005.'

Ngo yasubiye kuburana mu rukiko, gereza imuha ibwiriza ngenderwaho, iramufungura.

Ati : 'Bambwira ko nzajya ntaha saa 18h00 kandi ntagomba kurenga Nyamagabe kandi nkajya nitaba urukiko. Hashize amezi atatu mu kwa 11/2005 military iza kumfata, bahita bansubiza i Kanombe muri kasho.'

Umucamanza yabajije Majyambere niba atarigeze gufungurwa ngo amare imyaka itatu hanze, asubiza ko amezi atatu yonyine ari yo yigeze kumara hanze, Ubushinjacyaha bwa gisirikare buhita bwongera kumufunga.

Ikirego n'indishyi byateshejwe agaciro

Kuri uyu wa 19 Mata 2022, urukiko rwasobanuye ko rusanga icyabaye kuri Majyambere ari ukumusubiza muri gereza kugira ngo arangize igihano kuko icyemezo kimufunguza muri gereza ya Rwamagana cyabayeho kwibeshya, nk'uko SP Uwayezu n'umwunganizi we babigaragaje.

Umucamanza yagize ati : 'Muri uru rubanza, urukiko rusanga icyabayeho ari ugusubiza Hategekimana Martin muri gereza kugira ngo arangize igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 yakatiwe mu rubanza RPA/GEN 0003/12/HC/NYA kubera ko habayeho kwibeshya ku wa 18/11/2021 agafungurwa atarangije igihano, bitandukanye n'ibyo we avuga ko yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko ashingiye ku ngingo ya 143 CPP kuko iyi ngingo yumvikanisha ko ifatwa n'ifungwa riba rinyuranyije n'amategeko iyo afashwe ari icyaha runaka akekwaho, ari bwo hateganyijwe uburyo bikorwa, bitakorwa uko uwafunze umuntu akaba yabiryozwa.'

Umucamanza kandi yavuze ko kuba Ubushinjacyaha bushinzwe kurangiza imanza nshinjabyaha bwarasanze Majyambere yararekuwe atarangije igihano, bukamufata agasubizwa muri gereza, nta makosa yakozwe ndetse ko n'umuyobozi wa gereza atabiryozwa. Bityo ikirego cya Hategekimana Martin asanga nta shingiro gifite.

Ku bijyanye n'indishyi SP Uwayezu asaba Majyambere, urukiko rwavuze ko rusanga nta shingiro bifite kuko uyu muyobozi wa gereza yahamagajwe 'mu nyungu z'ubutabera', rukaba rusanga Hategekimana Martin atabiryozwa, rukaba rwarabikoze mu rwego rwo kugira ngo hagire ukuri kugaragazwa ku byavugwaga n'urega kugira ngo abone ubutabera yifuzaga.

Majyambere n'ubundi ntazi igihe asigaje ngo arangize igihano…

Impaka zishingiye ku gihe Majyambere asigaje ngo afungirwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruvuga ko nta bubasha rufite bwo kuziburanisha kuko atari rwo rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25.

Icyemezo cy'Urukiko kigira kiti : 'Bivuze ko urukiko rwaciye urubanza RPA/GEN 0003/12/HC/NYA ari rwo rwagombye kuregerwa rugasobanura igihe igihano kizarangirira.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ikirego-cya-Majyambere-wareze-Umuyobozi-wa-Gereza-ya-Nyarugenge-kumufunga-binyuranije-n-amategeko-kandi-yararangije-igihano-cyateshejwe-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)