Imanzi Creations mu isura nshya yo gukundisha abakiri bato ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku bafite telefoni zigezweho (smartphones), hari imikino bashobora gukina irimo gutwara imodoka, kurasa, kubaka n'indi inyuranye igamije gushimisha abayikina no kubigisha ubumenyi bijyanye n'ibyo iyo mikino ivugaho.

Imanzi creations nayo yanyuze muri uyu mujyo aho yatangiye gukora ibikorwa bigamije guteza imbere ubukererugendo bw'u Rwanda by'umwihariko ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu, hakibandwa ku bakiri bato.

Bakoze umukino kuri ubu uboneka kuri 'Google Playstore' witwa 'Fish with Ngunda' ufasha uri kuwukina kuryoherwa n'ibyiza byo kuroba mu Kiyaga cya Kivu, binagendanye no kumenya amateka n'inkuru z'abana zakunzwe zirimo nk'iya Ngunda.

Umuyobozi wa Imanzi Creations, Umuhire Ruzigana Credia, yavuze ko uyu mukino ukinwa umuntu ajyana na Ngunda kuroba ariko hakaba harimo utundi dufi tw'umukara dushobora gutuma utabasha kuroba nk'uko ubyifuza, cyangwa se tukarya izo wamaze kuroba mu gihe utazibitse.

Yavuze ko bahisemo gutegura umukino nk'uwo mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda bifuza gutembere no kumenya ibyiza bitatse Igihugu binyuze muri uwo mukino.

Yagize ati 'Icyo dushaka ni ukumenyekanisha ibyo mu Rwanda n'amazina y'amanyarwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe n'ibyo abantu batandukanye bakunda.'

Yakomeje agira ati 'Ubu noneho twifuje guhuza iyo mikino n'ubukerarugendo, nubwo ari ikintu kitoroshye ariko birashoboka. Dushaka kwifashisha za nkuru za kera zaba mpimbano cyangwa mpamo tukazikoresha tugamije kugira icyo tugeza ku Banyarwanda bakora ubukerarugendo.'

Umuhire yatanze urugero ku mukino wa Ngunda bamaze gukora agaragaza ko uwukina aba areba ibyiza bitatse Ikiyaga cya Kivu ndetse hasi hashyirwaho n'aho yakanda akabasha kubona aho yatemberera hameze nk'aho yakiniraga.

Ati 'Icyo dushaka gukora ni uko Ngunda muri rwa rugendo rwe rwo gushaka ibyo kurya aba agenda yerekana ahantu hatandukanye umuntu ashobora gusura ku buryo umuntu ashobora kuvuga ko yasura Kivu, Akagera n'ahandi ashobora kumenya ibikorwa biberamo binyuze muri ya mikino.'

Yakomeje ati 'Mu rwego rwo kuzamura ishusho y'ubukerarugendo tubona bizafasha cyane mu kongera ba mukerarugendo b'Abanyarwanda binyuze mu kubereka ko ahantu ho gusurwa hahari no kuhabakundisha, aho kumva ko gusura mu Rwanda bihenze.'

Ubusanzwe Imanzi Creations ikora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abantu kumenye amateka, amazina nyarwanda, imigani n'ibindi binyuze mu nyandiko, inkuru zishushanyije, imikino izwi nka 'Puzzle' ndetse n'indi ikinwa hifashishijwe telefoni.

Kugeza ubu gukoresha umukino wa Ngunda byaratangiye kandi mu bawukina, Abanyarwanda barimo barenga 75% mu gihe abandi bari hanze y'u Rwanda.

Uretse gukina uyu mukino ufite intego yo gutembera no kumenya amateka y'ahantu hatandukanye hagize ubwiza nyaburanga, Imanzi Creations bateganya ko mu minsi iri imbere umuntu uzajya ugira amanota menshi kuruta abandi mu mukino yazajya ahembwa gutemberezwa ha handi yakiniraga nk'ishimwe.

Imwe mu mishinga Imanzi Creations bafite kandi ni uko mu by'umweru bibiri bazasohora undi mukino uri mu buryo bw'amagambo usobanura inyamaswa ziboneka mu Rwanda, bifuza kandi kugeza ibyo bakora ku bantu benshi bakagira n'inzu ibarizwamo ibyo bakora nibura umwaka utaha.

Imanzi Creations isanzwe ikora ibikorwa bigamije kwigisha abana amateka binyuze mu nkuru zishushanyije, igaragaza ko hakiri imbogamizi zo kugera ku bana bo mu bice by'icyaro kandi nabo bakeneye kumenya ayo mateka.

Kuri ubu hari gushakwa igisubizo cy'uko bagera ku bana bose binyuze mu kugirana amasezerano y'imikoranire n'Urwego rw'igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda (REB), ku buryo ibyo bakora byakwifashishwa mu mashuri.

Abakoresha telefoni zigezweho bashobora gukina uyu mukino
Inkuru z'abana zakunzwe nka Ngunda nizo zifashishwa muri uyu mukino
Uyu mukino ushobora kuboneka kuri Google Playstore
Umuyobozi wa Imanzi Creations, Umuhire Ruzigana Credia, yavuze ko bafite intego yo gushishikariza Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga by'u Rwanda
Umukino wa Ngunda ushobora gufasha uwukina kumenya byinshi ku Kiyaga cya Kivu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanzi-creations-mu-isura-nshya-yo-gukundisha-abakiri-bato-ibyiza-nyaburanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)