Imishinga itanga icyizere muri 'TVET Youth Challenge 2021' yahawe ibihembo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarushanwa yatangiye umwaka ushize aho abanyeshuri bayitabiriye kugeza habonetse bane ba mbere bafite imishinga itanga icyizere.

Byari ku nshuro ya kabiri aho Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda (UNDP), Ikigo cy'Abanya-Koreya gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) n'abandi bafatanyabikorwa biyemeje gukomeza gushyigikira amasomo y'ubumenyingiro.

Mu 2021 abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta umunani n'ayigenga ane ni bo bitabiriye aya marushanwa mu rwego rwo kugaragaza urwego bagezeho mu gushyira mu ngiro ibyo biga.

Amarushanwa yatangiriye ku rwego rw'amashuri abanyeshuri biga ku kigo kimwe bahatana hagati yabo hatoranywa 72 bahize abandi ku rwego rw'amashuri ni ukuvuga batandatu kuri buri shuri bahembwa amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya 200,000 na 800,000 kuri buri kigo.

Muri abo 72 bagiye mu mwiherero w'iminsi ine hagamijwe kubongerera ubumenyi mu gutegura no gucunga imishinga, ari na ko bagaragaza imishinga yabo imbere y'abagize akanama nkemurampaka.

Hatoranyijwemo imishinga 20 itanga icyizere kandi igaragaza udushya ihambwa hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 5 Frw y'igihembo.

Muri abo na bo hatowemo abanyeshuri bane bafite imishinga ihiga indi ku buryo uwa mbere yegukanye igihembo gikuru cya miliyoni 5 Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni enye, uwa gatatu ahabwa miliyoni eshatu mu gihe uwa kane yahawe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Ibihembo bikuru byo muri 'TVET Youth Challenge2021' byatanzwe kuri Mvuyekure Leonard wabaye uwa kane, ku mwanya wa gatatu hari Niyibizi Yves Clement, umwanya wa kabiri wegukanwa na Jambo Christian, mu gihe uwabaye uwa mbere ari Iradukunda Providence.

Iradukunda Providence wiga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali, yabwiye IGIHE ko umushinga we wanamuhesheje gutsinda ari igikoresho yakoze gikoranywe ikoranabuhanga gishobora gufasha abakobwa n'abagore kubara iminsi yabo hagamijwe kwirinda inda zitateguwe.

Yavuze ko yatangiye gutekereza uwo mushinga nyuma yo kwibuka ko hari abakobwa n'abagore bagira ibihe by'imihango bihindagurika bikaba byabagora kubara iminsi yabo ku buryo bakwirinda inda zitateganyijwe.

Ati 'Numvaga ari ibintu bisanzwe byo gufasha abana b'abakobwa cyane ko rimwe nabonye umukobwa tuvuye mu ishuri yahindutse mu buryo bugaragarira buri wese (aho niho natangiye gutekereza icyo nakora kugeza ubwo nageze aho nkora ikintu cy'ikoranabuhanga cyamufasha kurusha uko namubwira amagambo.'

Kugeza ubu ako gakoresho kagurishwa ibihumbi 15 Frw; umukobwa cyangwa umugore agakoresha igihe cyose bikamworohereza kumenya byimbitse ibihe bye by'uburumbuke.

Iradukunda Providence yashyikirijwe igihembo cye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinze amashuri y'imyuga, ubumenyingiro n'Ikoranabuhanga Irere Claudette
Jambo Christian wabaye uwa kabiri ashyikirizwa igihembo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki
Mvuyekure ni we wabaye uwa kane yegukana miliyoni 2 Frw
Ubwo Niyibizi Yves yashyikirizwaga igihembo cye
Urubyiruko rw'abanyeshuri batsinze amarushanwa muri TVET Youth Challenge2021
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Yoo Jee Hyun yashimangiye ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-itanga-icyizere-muri-tvet-youth-challenge-2021-yahawe-ibihembo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)