Iyi gahunda igusha neza kuri imwe mu ntego z'Umuryango w'Abibumbye zigamije iterambere rirambye yo kurandura ubukene bukabije bitarenze mu 2030, ariko u Rwanda rukaba rwifuza kubigeraho mu 2024.
Mu gushyira mu bikorwa gahunda ya VUP hatangwa ubufasha mu byiciro bitandukanye birimo gutanga imirimo y'amaboko ihemberwa ku bashoboye gukora no gutanga inguzanyo ziciriritse zo gutangiza imishinga mito.
Hari kandi gutanga inkunga y'ingoboka ifasha cyane cyane abageze mu za bukuru batagishoboye gukora, kubona iby'ibanze nkenerwa mu buzima, kwigisha imyuga ku rubyiruko rukomoka mu miryango ikennye cyane, gutanga inkunga y'ingoboka igenewe abagore batwite n'abana bari mu nsi y'imyaka itanu bo mu miryango ikennye n'ibindi.
Hari abaturage bahawe akazi abandi bagahabwa inguzanyo zo gutangiza imishinga itandukanye irimo n'ubucuruzi, ubworozi n'iyindi.
Mu gutanga izi nguzanyo hibandwaga cyane ku bakorera mu matsinda ndetse n'amakoperative kugira ngo bahuze imbaraga bazamurane ku buryo bworoshye gusa hari n'abadafata inguzanyo ahubwo bafite imbaraga zo gukora bashima ko byabahinduriye ubuzima.
Nsengimana Télesphore yagaragaje atarabona akazi muri VUP, ubuzima bwe bwari buri habi ariko kuri ubu ibintu bigenda bihinduka ku buryo yabashije no kwiyubakira inzu.
Ati 'Mbere ntarajya muri VUP, ntabwo nashoboraga kujya guca inshuro kuko ubu n'akaboko kanjye karamugaye, ubwo umugore wanjye ni we wabyukaga akajya guhahira urugo, turi abakene rwose. Maze gukora muri VUP natangiye guhinga, ndatisha, ubu mbona ibyo kurya.'
Yakomeje agira ati 'Byaje gake gake ariko icyiza njyewe n'umugore twarumvikanaga cyane rwose, dutangira kubona umusaruro. Kwa kundi twacaga inshuro natwe twatangiye gushyiramo abandi baduhingira mu mirima. Mu mihigo nari mfite kwari ukubona inzu yo kubamo kandi urabona ko iyi nujuje ari inzu imeze neza.'
Umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Twizerimana Jean d'Amour, umaze imyaka ine akorana na VUP muri gahunda y'inguzanyo ziciriritse, agaragaza ko kuyikoresha neza byamukuye ahantu hakomeye.
Ati 'Mbere hari ibyo nakeneraga ariko simbibone bitewe n'ubushobozi buke. Ubusanzwe mfite ubumuga ku buryo buri cyumweru mba ngomba kujya kubonana na muganga. Nta handi nkura uretse kuba narabashije gusaba inguzanyo ngakora ubu bucuruzi. Ibanga nkunze gukoresha ni ukuganira n'umugore wanjye ndetse tugakoresha uburyo bwo kwizigamira haba muri SACCO no mu bimina.'
Yavuze ko inkunga zigenerwa abaturage muri Gahunda ya VUP zishoibora kongererwa igihe cyo kwishyurwa ku buryo abantu babasha kuzishyura ariko zigize icyo zibafasha ndetse no kongera ingano y'amafaranga atangwa kugira ngo uyahawe amuteze imbere.
Uwizeyimana Vestine wo mu Karere ka Nyamasheke avuga ko mu gihe yari ataratangira gukora muri VUP yari ari inyuma cyane ariko ubu yageze ku iterambere kuko abona amafaranga y'iby'ibanze nkenerwa no kwita ku bana, mu gihe mbere atari kubasha kubyibonera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Ingabire Assoumpta, yavuze ko gahunda ya VUP igamije gufasha gukura abaturage mu bukene yatanze umusaruro kuko kugeza ubu abantu bari mu bukene bukabije bagabanyutse bakaba bageze kuri 16% bavuye kuri 38%, naho abari mu bukene bakaba baranganaga na 57% mu 2007.
Yagize ati 'Bigenda bitanga umusaruro ukabona ko byibuze iyo ugeze mu Murenge, usanga umuntu wese azi VUP kandi akamenya icyo yagiye imugezaho'.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishizwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine, yavuze ko umusaruro w'ibikorwa bya VUP ushimishije.
Ati 'Kuva gahunda za VUP zatangira kugeza ubu, usanga ibyagezweho bishimishije nubwo twifuza kwihuta kurushaho.'
Nyinawagaga yavuze ko kugeza ubu abafashwa na VUP basaga ibihumbi 300. Ingengo y'imari ishyirwa muri VUP yagiye yiyongera buri mwaka, yavuye kuri miliyari 8 Frw mu 2008 VUP igitangira, ubu ikaba yari igeze kuri miliyari 67 Frw mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022.