Impinduka mu rubanza rw'abari Abayobozi ADEPR ,Bagiye kongera kuburanishwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwanzuro w'uru rubanza ruri kuburanishwa mu bujurire wagombaga gusomwa kuri uyu wa 15 Mata 2022.

Bitewe no kuba uyu munsi ari ikiruhuko, isomwa ryarwo ryabaye ku wa Kane, tariki ya 14 Mata 2022.

Urukiko Rukuru nyuma yo gusuzuma imiterere yarwo rwanzuye ko urubanza rwongera kuburanishwa mu mizi kuko hari ibyo rukeneye gusobanukirwa neza.

Umucamanza yakomeje ati 'Nyuma yo kwiherera, Urukiko Rukuru rwemeje ko mbere yo guca uru rubanza burundu, hagomba kubaho isubukurwa ryarwo kubera ko hari ibindi bisobanuro rukeneye muri uru rubanza kugira ngo rurusheho gusobanukirwa.''

Uru rubanza rwagaragayemo impinduka, mu gihe byari byitezwe ko rusomwa, rukaba ruzongera kuburanishwa.

Urukiko Rukuru rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 20 Kamena 2022, saa Mbili za mu gitondo.

Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije baregwa muri dosiye y'abantu 12 barimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w'itorero no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2017 ndetse mu Ugushyingo 2018, icyenda muri bo barimo Bishop Sibomana na Rwagasana bagizwe abere.

Nyuma yaho ADEPR, Ubushinjacyaha na batatu bakatiwe bajuririye Urukiko Rukuru mu 2019 bagaragaza ko batanyuzwe n'icyemezo cy'urukiko. Ku wa 27 Kamena 2021 ni bwo urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire.

Mu iburanisha mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru guhamya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana uruhare mu kunyereza umutungo wa ADEPR, rugategeka ko bafungwa imyaka 12, bakanishyura amafaranga banyereje.

Mu kuburana, abaregwa bose bagaragaje ko nta mafaranga bigeze banyereza mu gihe bari mu buyobozi bwa ADEPR, bashimangira ko ibivugwa n'Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko rwahamya Sibomana Jean icyaha cyo kurigisa umutungo w'itorero no gukoresha inyandiko mpimbano, agahanishwa gufungwa imyaka 12, akanacibwa ihazabu ya miliyari 1,5 Frw.

Kuri Rwagasana Tom, na we yasabiwe gufungwa imyaka 12 agahamywa ibyaha byo kurigisa umutungo wa ADEPR no gukoresha inyandiko mpimbano, akanacibwa ihazabu ya miliyari 1,6 Frw.

ADEPR yaregeye indishyi yo yasabye urukiko ko Bishop Sibomana Jean, Bishop Rwagasana Thomas, Sebagabo Muyehe Léonard, Mutuyemariya Christine, Gasana Valens, Sindayigaya Théophile, Niyitanga Salton, Beninka Bertin, Mukabera Médiatrice, Nzabarinda Tharcisse na Twizeyimana Emmanuel bishyura asaga miliyari 5,6 Frw.

Aya arimo indishyi za 3,3 Frw ku yo batwaye, yiyongeraho miliyari 2,3 Frw nk'inyungu yo kwishyura BRD kugeza mu 2026. Amafaranga yiyongeraho igihembo cy'avoka n'ikurikiranarubanza.

Abaregwa mu kwiregura bavuze ko nta ndishyi bakwishyura kuko nta faranga na rimwe batwaye. Bongeyeho ko ADEPR nta bubasha ifite bwo kuregera indishyi ahubwo hakagombye kurega Dove Hotel.

Indi nkuru wasoma : Bishop Sibomana na Rwagasana basabiwe gufungwa imyaka 12, ADEPR isaba indishyi za miliyari 5 Frw nk'uko bitangazwa na Igihe.

Bishop Tom Rwagasana yasabiwe gufungwa imyaka 12. Na we akekwaho kunyereza miliyoni 846 Frw ubwo yari akiri mu buyobozi bukuru bwa ADEPR ku mwanya w'Umuvugizi wungirije
Bishop Sibomana Jean yahoze ayoboye ADEPR. Akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 761 Frw. Mu kuburana kwe yahakanye ibyo aregwa byose



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-mu-rubanza-rw-abari-Abayobozi-ADEPR-Bagiye-kongera-kuburanishwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)