Inkoramutima za Meddy zasuye Urwibutso rwa Je... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ibaye 28 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abarenga miliyoni ibaye, ubu u Rwanda n'isi yose bari mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka. Muri iyi minsi ibanzirizwa n'iminsi 7 y'umwihariko, haba hateganijwe ibikorwa bitandukanye bigenda bifasha abantu kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Kimwe muri ibyo ni ugusura Inzibutso zitandukanye, muri zo harimo Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250. Ni muri uwo mujyo abagize ihuriro ry'abakunzi ba Meddy bazwi nk'inkoramutima, basuye urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa 16 Mata 2022.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umwe mu bayobozi b'ihuriro ry'Inkoramutima yatangaje impamvu bahisemo gusura Urwibutso rwa Kigali; ati:'Twatekereje gusura Urwibutso rwa Gisozi mu buryo bwo kurushaho gusobanukirwa neza amateka kandi no kugira uruhare mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, dore ko turi umuryango mugari yaba mu Rwanda no mu bice bitandukanye by'isi.'

Yagarutse kandi kuri gahunda bafite mu bihe biri imbere ati:'Kuri ubu n'ubwo twaje tutari benshi cyane, ariko hamwe n'abandi duhagarariye hari n'ibindi bikorwa turimo gutegura byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihe nikigera nabyo tuzabibamenyesha. Icyo nasoza mbwira abanyarwanda ni ugukomeza gushyira hamwe, guharanira ko ibyabaye bitazasubira, ku rubyiruko kumenya ko arirwo ejo hazaza rugakora cyane.'

Nyuma kandi yo gusura no gusobanurirwa amateka k'Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Inkoramutima zagiye gusura umuryango w'uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uherutse kwibasirwa muri ibi bihe byo kwibuka, aho umwe muribo yatemwe mu isura n'abantu kugeza ubu bamaze gutabwa muri yombi, aho bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Beretswe filimi ikubiyemo ubuhamya bw'abarokotse

Basuye ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside
Barateganya hamwe n'abandi benshi bari hirya no hino ku isi bari bahagarariye ibikorwa byo kuremera abarokotse

Inkoramutima zasuye Urwibutso ngo zirusheho kugira ubumenyi bwisumbuye ku mateka yaranze igihugu, bityo bibafashe gukomeza guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Inkoramutima zasuye umuryango w'uwarokotse Jenoside uherutse kwibasirwa muri ibi bihe byo kwibuka.

Mutabangama Betty wasuwe n'Inkoramutima nyuma y'uko atemwe mu isura (abarizwa no mu ihuriro ry'Inkoramutima)





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116395/inkoramutima-za-meddy-zasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-zinasura-umuryango-wuwaroko-116395.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)