Intore Masamba yageneye impano ikomeye Lt Gen Muhoozi ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu 23 Mata 2022 aho byaberaga ahitwa Lugogo Cricket Oval, Kampala biteganyijwe ko birakomeza kuri iki cyumeru muri State House.

Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki ya 24 Mata 1974 avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Bebe Cool na Jose Chameleone uza gusoza iki gitaramo cy'imbaturamugabo, bahawe ibifurumba by'amashilingi kugira ngo baririmbire abitabira igitaramo kibanziriza isabukuru y'imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Iki gitaramo kandi kitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byaturutse mu Rwana barimo Alex Muyoboke, Umunyamakuru Bianca n'umunyabigwi Intore Masamba waririmbye muri ibi birori ndetse akanagenera Lt Gen Muhoozi impano y'umupira.

Intore Masamba abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye Lt Gen Muhoozi wamutumiye ndetse avuga ko yishimiye kuba muri ibi birori.

Mu butumwa bwe yagize ati" Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu @Lugogo ndetse mukaba mwongeye no kuntumira n'ejo muri State House.Nzaza kandi nzatarama ubucuti n'umubano byose biganisha kumahoro arambye kuko cyo dupfana kiruta icyo dupfa".

Masamba yavuze ibi birori byaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe avuga ko yaririmbye indirimbo 'Inkotanyi cyane' nkuko yari yabisabwe na Lt Gen Muhoozi ubwo yamutumiraga, uyu muhanzi kandi yavuze ko ubwo yasozaga kuririmba yamugeneye impano y'umupira yanditseho'Inkotanyi Cyane'.

Lt Gen Muhoozi yavuze ko kuva yagabirwa inka z'inyambo na Perezida Paul Kagame yahise aba Inkotanyi.

Polisi ya Uganda yatangaje imihanda igomba gufunga kugira ngo umutekano ube ntamakemwa.

Ibi byabaye Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nyuma ya Siporo yabanje, Lt Gen Muhoozi aherekejwe n'abajenerali batanu yashimiye urubyiruko rwaje kwifatanya nawe.

Uru rubyiruko rwari rwitwaje amadarapo y'ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Sudani y'Epfo n'ibindi bihugu bitandukanye.

Lt Gen Muhoozi yahawe igihembo cyo guharanira amahoro n'ubwiyunge no kuba ari inshuti y'urubyiruko.

Yagize ati 'Mwakoze mwese abaje hano muri iki gitondo, biba bigoye kubyuka mu gitondo cyo kuwa gatandatu, ndashima abaje hano Kololo, isabukuru ya MK48 ni umuriro muri Uganda hose, nyuma y'iyi Marathon duhurire Lugogo.'

Yakomeje agira ati 'Ibi ni kubw'igihugu cya Uganda ntabwo ari kubwa Muhoozi, iki ni igisobanuro cy'ubumwe bwa UPDF.'



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/intore-masamba-yageneye-impano-ikomeye-lt-gen-muhoozi-ku-isabukuru-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)