Iyo mibiri irimo iyatangiye kuboneka ku wa Mbere tariki ya 18 Mata 2022 ubwo hacukurwaga icyobo gifata amazi mu kigo cy'Ababikira cyitiriwe Mutagatifu Anna, giherereye mu Mudugudu wa Mikamba mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina.
Muri icyo cyobo hari hamaze kubonekamo imibiri 37 kugeze kuri uyu wa Kabiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri muri icyo cyobo bikomeje kuko bigaragara ko ikirimo.
Ati 'Twasanze aho imibiri iri ari ahantu hiciwe umubare munini w'Abatutsi, twafatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo gukuramo imibiri kandi umuganda wo gushakisha indi mibiri urakomeje.'
Mu murenge wa Nyamiyaga habonetse imibiri irindwi kuva ku wa mbere tariki ya 18 Mata 2022 na bukeye bwaho ku wa Kabiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabonetse mu gikoni cy'umuturage, abwira abayobozi ko atari azi ko iyo mibiri ihari kuko isambu yubatsemo inzu yayihawe na Sekuru kandi ngo igihe Jenoside yakorwaga yari akiri muto.
Mudaheranwa ati 'Ibi bigaragaza ko hari abaturage bazi aho imibiri iri ariko banga gutanga amakuru kuko n'umwaka ushize wa 2021 hari imibiri 46 twasanze mu kibanza cy'umuturage wasizaga ashaka kubaka.'
Mu gice cy'Amayaga ni ahantu hiciwe Abatutsi benshi barimo abari bahatuye n'abahanyuraga bahunga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bongeye gusabwa kubohoka bagatanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi bibutswa ko uyatanze atabiryozwa.
Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse giteganyijwe tariki ya 26 Mata 2022.