Ntakirutimana Jean Bosco w'imyaka 27 y'amavuko wari umurinzi w'umutekano(umuzamu) mu isantere y'Ubucuruzi ya Kabadaha, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka kamonyi, yishwe atemwe mu mutwe ndetse aterwa icyuma mu musaya n'abajura. Abantu bane mu bakekwa tutari butangaze amazina bamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'Umutekano.
Imvano y'iyicwa ry'uyu murinzi wishwe mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa 03 Mata 2022, ni abajura yari atesheje kwiba uwitwa Ndikumwenimana Modeste w'imyaka 22 y'Amavuko, umucuruzi w'Akabari muri iyo Santere ya Kabadaha. Ibyo aba bajura batahise bamenyekana bari bibye ni; Tereviziyo, Igare ndetse n'Amafaranga atamenyekanye umubare kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko uwishwe ari umuzamu wacungaga umutekano ku isantere y'ubucuruzi ya Kabadaha, kumwe abacuruzi bikora bakishyiriraho abarinzi b'umutekano w'ibyabo bahemba.
Uwishwe, yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, ariko kandi n'inzego z'Umutekano zirimo Polisi na RIB ndetse n'abo muri Laboratwari y'U Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bakaba bahageze bavuye Kigali mu rwego rwo gufata ibimenyetso n'amakuru nkenerwa.
Gitifu Mudahemuka, Avuga ko nyuma y'ibyabaye, nubwo bari basanzwe basaba abaturage gushyira imbere uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, ngo noneho ingamba zirarushaho gukazwa ku buryo uruhare rwa buri wese usabwa kurara irondo rugaragara, utariraye agacibwa amande yagenwe. Avuga ko niba abajura bashobora kwica umuzamu bakagenda nta n'ubafashe cyangwa ngo ababone atabaze, ari ikigaragara ko hari icyuho kitari gikwiye.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-umurinziumuzamu-yishwe-atemwe-anatwerwa-ibyuma/