Innocent Nshogoza, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ubwo kuri uyu wa 15 Mata 2022 hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu cyahoze ari Komine Runda( ubu ni muri Kamonyi), yabwiye abitabiriye'Kwibuka' ubwo bashyiraga indabo mu ruzi rwa Nyabarongo rwajugunywemo abatari bake ko iyi tariki atari umunsi gusa Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uru ruzi, ko ahubwo wari nk'umunsi rurangiza wo gutangiraho ubwicanyi no gutsemba Abatutsi.
Nshogoza, mu buryo butari bumworoheye gusubira inyuma mu 1994 ngo agire byinshi avuga ku bugome ndengakamere bwakoreshejwe n'abicanyi, yavuze ko ibyabereye kuri Nyabarongo icyo gihe biteye ubwoba, ko nubwo Tariki 15 Mata buri mwaka hibukwa, Ababyeyi, Inshuti n'Abavandimwe bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umunsi ubundi wari rurangiza ku bicanyi, ko byari nk'umunsi wo gutangiza neza ubwicanyi, kugira ngo bereke abantu bose ko bagomba gukukumba bagatsemba uwitwaga 'Umututsi'.
Avuga ko abenshi bishwe bakurwaga kuri Kiriziya Gatolika ya Gihara aho bari barahungiye bazi ko ubwo ari muri Kiriziya ntawe uzahabasanga ngo abagirire nabi, ariko birangira abicanyi bahabasanze ndetse barahabicira, abandi bagenda babica imihanda yose, harimo n'abo bagezaga kuri Nyabarongo bakabajugunyamo bagifite akuka.
Nshogoza, ahamya ko muri ubu bugome ndengakamere, hari n'aho abicanyi bafataga umwana bakamuhambiranya na Mama we bose bakabajugunya muri Nyabarongo. Akomeza avuga ko na nyuma ya Tariki 15 Mata 1994, abicanyi bakomeje kugenda bazana Abatutsi, baba abo bishe byarangiye, abakirimo akuka n'abo bahiciraga; Ababyeyi, Abana, Abakuze, Abakecuru n'Abasaza bose bakabajugunya muri Nyabarongo.
Imwe mu mpamvu ikomeye Nshogoza avuga ituma mu gihe cyo kwibuka, by'umwihariko nk'Umurenge wa Runda baza kuri Nyabarongo bakanashyira indabo mu ruzi, ni mu rwego rwo' Kunamira Ababyeyi, Inshuti n'Abavandimwe bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, Gushyiraho Indabo mu rwego rwo gukomeza kubibuka no kubabwira ko tukiri kumwe kandi ko n'Abana basize bakiriho kandi ko bagitera intambwe, ko kandi igikuru ari uko bubaka Igihugu cyiza kitari nk'icyo babonye mbere'.
Nshogoza, ashimangira ko abishwe byari nko kubahuhura kuko bari barishwe kuva na cyera. Avuga kandi ko Abatutsi bishwe muri Runda, uretse no kwicwa n'abari inshuti n'abaturanyi, aba ngo bagiye bafashwa n'ibitero byazaga bivuye Kigali no mu nkengero za Runda n'ahandi.
intyoza