Umunye-Congo, Bahati Kasidika, urema iri soko avuye i Goma avuga ko amaze imyaka ine abona iyo nyubako ariko atazi impamvu idakorerwamo.
Ati 'Sinzi impamvu idakorerwamo tuyibona hariya gusa. Kuba idakorerwamo ni igihombo kuko ibaye icururizwamo twajya duhahiramo ibyo tujyana iwacu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.'
Ntawuziyandemye Vincent, ucuruza amatungo mu Karere ka Karongi avuga ko kuba iyi nzu idakorerwamo ari igihombo.
Ati 'Inzu yuzuye ikaba yaratwaye amafaranga angana kuriya, ikamara umwaka umwe, ibiri nta kintu gikorerwamo iba yamaze kwinjira mu gihombo.'
Makafe Christian Kasidika w'i Bukavu asaba abo bireba gukemura ikibazo gituma iyi nzu idakorerwamo kuko bakeneye kujya batwara n'ibindi bicuzwa bitari amatungo magufi gusa.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi ushinzwe ubukungu n'iterambere Niragire Theophile avuga ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyakomye mu nkokora ikoreshwa ry'iyi nzu yari igenewe amaduka.
Ati 'Iriya miryango yagenewe ubucuruzi, mbere ya Covid-19 yari yatangiye gufatwa n'abantu bagiye gutangira kuyikoresha ariko ubucuruzi bugenda gake kubera Covid-19.'
'Hari abari bayifite turi gukangurira kugaruka kuyikoresha ariko duherutse no kujya gushaka abandi bacuruzi bashya dukangurira kuza gukoresha iriya miryango kugira ngo bajye babasha kuhanyuza ibicuruzwa byabo.'
Niragire avuga ko batazi igihe iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo kuko icyo bakora ari ukubashishikariza, nabo bakabanza kubyigaho bareba niba bazabona inyungu mbere yo gufata icyemezo cyo kuhaza.
Bamwe mu baturage b'akarere ka Karongi bavuga ko icyaba cyiza ari uko aya mazu yahabwa umushoramari akayashyiramo hotel kuko imiryango y'ubucuruzi byagorana kubona ubahahira cyane ko iyi nzu iri mu gace gatuyemo abaturage bake. Basanga iri soko mpuzamipaka ryari rikwiye kwegerezwa umujyi wa Karongi.
Iri soko ryatwaye arenga miliyari imwe n'igice z'amafaranga y'u Rwanda, imirimo yo gusoza kuryubaka yarangiye mu 2018. Rifite imyanya irenga 80 yo gucururizamo harimo ahakorera ikigo cy'imari, ubugeni, imurikabikorwa, ububiko, ahagurishirizwa inyama ndetse n'izindi nyubako eshatu zagenewe kugurishirizwamo amatungo magufi.