Tariki 2 Nyakanga 2022, hazaba imikino ya Basketball izahuza amakipe akina umukino wa Basketball akinamo Abanyarwanda, Abarundi n'abandi batuye ku mugabane w'u Burayi.
Bivuze ko iyi mikino izahuza ababarizwa muri ibyo bihugu byo mu Burayi hanyuma bahurire mu gihugu cy'u Bufaransa mu Mujyi wa Toulouse, aho bazakina kugeza habonetse uwegukana igikombe.
Iyi mikino izajya iba ku manywa. Ku munsi wo kumenya ikipe yegukana igikombe, hazaba n'igitaramo gikomeye kizaririmbamo Kitoko, MK Isacco n'abandi.
Batumiwe gususurutsa abazitabira kureba iyi mikino ihuje amakipe yo mu Burayi n'abatuye mu Mujyi wa Toulouse.
MK Isacco yabwiye INYARWANDA ko yatumiwe muri iki gitaramo, kubera ko ari umuhanzi uhagaze neza mu bakorera umuziki mu Mujyi wa Toulouse.
Igitaramo kizasoza iyi mikino cyateguwe n'umurundi witwa Jean Claude, ufite kompanyi yitwa JC Enterprise Hoops Contest isanzwe itegura ibitaramo mu Mujyi wa Toulouse no mu yindi mijyi yo mu gihugu cy'u Bufaransa.
Isacco yavuze ko ari ubwa mbere azaba ahuriye na Kitoko mu gitaramo, akizera ko bazatanga ibyishimo 'kuko akora akazi keza cyane kandi aranakunzwe'.
Yavuze ko kuri we ari amahirwe akomeye yo kwigaragaza, kuko hari hashize igihe kinini adataramira Abanyarwanda babarizwa muri icyo gihugu.
Isacco avuga ko yaherukaga kubataramira mu 2016. Anavuga ko anafite ikindi gitaramo azaririmbamo ku wa 23 Nyakanga 2022 mu Mujyi wa Paris, aho azataramira abanyamideli bazaba bari kumurika imideli igezweho y'impeshyi.
Uyu muhanzi anafite ikindi gitaramo 'gishobora kwandika amateka' mu rugendo rwe rw'umuziki, kizaba tariki 30 Mata 2022 cyateguwe na Trace Africa mu bikorwa bizwi nka 'Foire de Paris' biba buri mwaka.
Ati 'Urumva nawe kugirirwa icyizere na Televiziyo Mpuzamahanga ni indi ntera. Birasaba ko nzitwara neza kuko hari indi miryango ishobora guhita ifunguka.'
Anafite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Rennes muri Kamena 2022, ataramira aba-Martinique.Â
Kitoko azasusurutsa abakunzi b'ibihangano bye binyuze mu ndirimbo nka 'Rurabo', 'Pole Pole' n'izindiÂ
MK Isacco watumiwe mu gitaramo cyo mu Bufaransa aho asanzwe abarizwa, azwi mu ndirimbo zirimo 'Malaika', 'Urampagije' n'izindiÂ
KITOKO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE 'WENEMA'
 ">