Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro, APR FC irasura Amagaju #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga imikino ibanza ya 1/8 cy'irangiza y'igikombe cy'Amahoro, kuri uyu wa mbere ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatahukanye amanota atatu imbumbe, ni mugihe andi yo yanganyije.


Mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Marines FC yatsindiwe mu rugo ya Kiyovu igitego kimwe ku busa, ni igitego cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na Nshirimana Isamel uzwi nka Pitchou.

Mu yindi mikino yakinwe, Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa, nin nako mu mukino wahuje Gicumbi FC na Bugesera FC wagenze, gusa i Nyamirambo ikipe ya Police FC yanganyije na La Jeunesse ibitego bibiri kuri bibiri.

Uko imikino yakinwe kuri uyu wa mbere yagenze:

Musanze FC 0-0 Rayon Sports
Marine FC 0-1 Kiyovu Sports
La Jeunesse 2-2 Police FC
Gicumbi FC 0-0 Bugesera FC

Imikino ikinwa kuri uyu wa Kabiri:

Etincelles FC v AS Kigali
Etoile de l'Est v Mukura
Amagaju FC v APR FC
Gasogi United v Sunrise

The post Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro, APR FC irasura Amagaju appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sports-yatsinze-umukino-ubanza-wa-1-8-cyirangiza-yigikombe-cyamahoro-apr-fc-irasura-amagaju/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sports-yatsinze-umukino-ubanza-wa-1-8-cyirangiza-yigikombe-cyamahoro-apr-fc-irasura-amagaju

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)