Nyuma y'uko havuzwe ku gukora ubukwe kwaTravis Barker na Kourtney Kardashian, bongeye kugaragara basangirira mu Butaliyani.
Kuva havugwa inkuru y'ubukwe bwabo mu kwezi gushize yaje kumenyekana ko ari ibihuha, Travis na Kourtney bongeye kugaragara ku Kiyaga cya Como kiri mu Butaliyani.
Kourtney Kardashian yari yambaye bikini y'umukara, mu gihe Travis Barker we yari yikohoye (nta mwenda yambaye hejuru).
Travis na Kourtney bagaragaye basangira icyo kunywa n'icyo kurya ubona banezerewe, umwe afotora undi n'undi bikaba uko.
Si kuri iki Kiyaga cya Como bagaragaye gusa kuko batembereye no mu Mujyi wa Venice ndetse na Genoa.
Ibi byamamare byinjiye mu rukundo muri 2020, Travis aza kwambika impeta Kourtney muri 2021. Kuva ubwo batangiye kujya bifotoza bari kumwe ndetse bakajyana mu birori binyuranye.
Muri uyu mwaka, Travis na Kourtney bajyanye mu birori by'itangwa ry'Ibihembo bya Grammy Awards na Oscars Awards.
Source : https://yegob.rw/kourtney-kardashian-na-travis-barker-bagiranye-ibihe-byakataraboneka-mu-butaliyani/