Kuki gupfunyika ibiribwa mu bikoresho bitujuje ubuziranenge bidacika? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari aho usanga umuntu aguze ibicuruzwa bakamupfunyikira mu gipapuro cyandikishijeho imiti y'ikaramu cyangwa se imashini. Ibi bipapuro akenshi biba byaratoraguwe mu bimoteri aho babijugunye cyangwa byarakuwe mu bitabo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakibangamirwa n'uko iki kibazo cy'abapfunyika mu bitemewe batajya babihanirwa kandi hari amabwiriza abibuza ndetse amaze n'igihe kinini. Iyo ugiye aho bahahira muri za 'Boutique' usanga ibyo bapfunyikamo bitujuje ubuziranenge.

Bavuga ko batewe impungenge n'uko hatagize igikorwa bishobora kuzagira ingaruka ku Banyarwanda batari bake bakunze kuzipfunyikirwamo ibiribwa bitandukanye.

Twagiramungu Justin yagize ati 'Ahubwo se ni irihe duka wajyayo ngo ubure za 'envelope' z'umweru zitujuje ubuziranenge bakora mu mpapuro zo mu makayi cyangwa za zindi bakoresha mu biro? Ahubwo njye nagize ngo ziremewe kuko nta duka riciriritse waziburamo.'

Uwizeyimana Claudine, we avuga ko atiyumvisha impamvu ubu buryo bwo gupfunyika butujuje ubuziranenge budakurwa ku masoko mu gihe bivugwa ko bushobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.

Yagize ati 'Ariko se koko niba zishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage kuki batajya bazica ahubwo biguma mu magambo gusa? Njye mbona ari bya bindi byo kwivugira gusa nta kibazo zatera kuko iyo ziba zigira ingaruka ku buzima bw'abantu twese twari kuba twarashize kandi na Leta ntiyari kwemera ko hari abakomeza kuzicuruza cyangwa kuzikora.'

Uwizeyimana avuga ko ntawajya kugura irindazi, umunyu cyangwa ibindi bintu bike ngo ntapfunyikirwe mu buryo butujuje ubuziranenge.

Mu mujyi wa Kigali, hari n'abaturage bemeza ko bamaze igihe kinini batunzwe no gukora izi 'envelope' ndetse zibafatiye runini kandi nta muntu wari wababwira ko zamugizeho ikibazo kuko yazikoresheje.

Umwe bazikora utarifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati 'Maze imyaka icyenda ari zo zintunze kuko ndazikora nkazigemurira amaduka dufitanye amasezerano kandi nta n'umwe mu bacuruzi nziha wari wambwira ngo abantu barazinubira cyangwa zateje ikibazo. Nanjye mba numva nta cyambuza kuzikora.'

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibiribwa muri FDA, Lasare Ntirenganya, ubwo yaganirahga n'itangazamakuru, na we yavuze ko 'envelope' zanditseho zitemewe kuko zitujuje ubuziranenge cyane ko zishobora gutera abazikoresha indwara.

Yagize ati "Ibyo bipfunyikwamo byanditseho ntabwo byemewe kuko bishobora gutera ndwara zitandukanye zirimo na kanseri.'

Yongeyeho ko nubwo abantu bakomeza gukoresha izi envelope zitemewe ku isoko kuko zitujuje ubuziranenge, uwo bafashe azikoresha abihanirwa ndetse ko bisaba guhozaho kugira ngo zicike ku masoko.

Ubu buryo bwo gupfunyika butujuje ubuziranenge bukunze gukoreshwa bapfunyika ibishyimbo bitetse, umunyu, amandazi, imigati n'ibindi bintu byaguzwe ariko bitaremereye cyangwa bito.

Imwe mu mpamvu zituma budacika ni uko inganda zikora ibyo gupfunyikamo zitaraba nyinshi cyane mu Rwanda ndetse no kudakora ubugenzuzi bwo guhashya ubu buryo bwo gupfunyika ibicuruzwa bushobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

Imigati iri mu bikunze gupfunyikwa muri envelope zanditseho
Ibyo gupfunyikwamo bikozwe mu mpapuro zanditsweho bikunze kuboneka mu maduka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-gupfunyika-ibiribwa-mu-bikoresho-bitujuje-ubuziranenge-bidacika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)