#Kwibuka28: Amwe mu matariki yaranze Jenoside... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya. Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w'abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n'Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.

7 Mata 1994: Minisitiri w'Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w'Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda, barishwe. Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b'Ababiligi, abarwaza, abarwayi n'abaganga ba CHUK. Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n'abicanyi.

8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri. Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b'igihugu bari bamaze gupfa.

9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w'igihugu w'agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma y'Abatabazi.

'Opération Amaryllis' y'Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n'iy'Ababiligi yitwaga 'Opération Silverback'. Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr'Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.

12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama

13 Mata 1994: Ingabo z'Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z'abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n'abasirikare bahita batangira kubiraramo, abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari na ho babarangirije.


Ibisigazwa by'indege yari itwaye Perezida Habyarimana

14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro

15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye

16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye

18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).

20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n'abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n'abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.

21 Mata 1994: Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.

27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.

28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n'umuvugizi wayo Christine Shelley.

30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.


12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y'abatabazi bifatanyije n'abapolisi, Interahamwe n'abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.

Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.

22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe.

27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y'Abatabazi.

29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.

2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi

16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y'Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.

22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z'u Bufaransa kuza muri 'Opération Turquoise'.

28 Kamena 1994: Umuryango w'Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z'Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano

13 Nyakanga 1994: Impunzi z'Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire

15 Nyakanga 1994: Umuryango w'Abibumbye wanze kwemera Leta y'abatabazi.

17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.

19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w'Intebe.


Kuri ubu u Rwanda ni igihugu gifatirwaho urugero n'ibihugu byinshi ku Isi. Ni igihugu gifite ubuyobozi bwiza, abaturage beza bafite intumbero y'ejo hazaza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116175/kwibuka28-amwe-mu-matariki-yaranze-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-yahitanye-inzirakare-116175.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)