#Kwibuka28: Cyusa Ibrahim yakoze indirimbo y'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022 ni bwo hatangira icyumweru cy'icyunamo ndetse n'ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inshuro ya gatatu igihe cyo kwibuka kigeze u Rwanda n'Isi biri ku rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), iherutse gutangaza ko "Bitewe n'uko igihugu kikiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, muri gahunda zo #Kwibuka28 uyu mwaka ntabwo hazabaho urugendo rwo kwibuka #WalkToRemember. Umugoroba wo kwibuka nawo uzabera muri studio za Televiziyo Rwanda."

Ibikorwa byo Kwibuka mu minsi 100 bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n'ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yise 'Wa munsi wageze', aho yishyize mu mwanya w'umubyeyi ubarira umwana we bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994.

Cyusa yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kubera ko bizabafasha guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati '[...] Ni indirimbo nahimbye ndikubwira cyane cyane urubyiruko y'uko bakwiriye gukomeza bibuka kuko ari bwo buryo buzatuma Jenoside itazagaruka ukundi.'

'Mbabwira ko atari uburyo bw'inzika cyangwa se umujindiro cyangwa se kurakarira abatwiciye ngo ujye umureba wumve mwarwana, ahubwo ari uburyo bwo kuzirikana, ko icyo ikintu cyabaye kandi ko kidakwiriye gusubira ukundi. Ni indirimbo nahimbye ari nk'umubyeyi uri kubwira umwana we utarabonye ibyabaye muri Jenoside.'

Uretse mu Rwanda, tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi Isi yose izirikana Jenoside yakorewe abatutsi nk'uko byemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

Tariki ya 7 Mata 2022 guhera saa tatu za mu gitondo, gutangiza icyumweru cy'icyunamo bizabera mu Midugudu yose, ku rwego rw'Akarere icyumweru cy'icyunamo kizatangirira ku rwibutso rwa buri Karere, ku rwego rw'igihugu kizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. 

Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y'indirimbo ye yo Kwibuka yise 'Wa munsi wageze' 

Cyusa yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukangurira abakiri bato guharanira kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WA MUNSI WAGEZE'




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116199/kwibuka28-cyusa-ibrahim-yakoze-indirimbo-yumubyeyi-ubwira-umwana-we-ibyabaye-muri-jenoside-116199.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)