Lt Gen Muhoozi yatangaje ko Perezida Kagame a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko yagarutse ku rubuga rwa Twitter akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 500 nyuma y'igihe cyari gishize 'kubera bimwe mu byemezo nagombaga gufata'.

Kuva mu ijoro ryo ku wa mbere w'iki cyumweru, konti ya Twitter ya Muhoozi ntiyari iriho. Ubusanzwe, iyo Twitter ifunze konti y'umuntu runaka kubera kurenga ku mabwiriza yayo, bagaragaza ubutumwa buvuga ngo 'Account Suspended' (Iyi konti yahagaritswe).

Iyo umuntu ari we ufashe icyemezo cyo gukuraho konti ye, hagaragara ubutumwa buvuga ngo 'This account doesn't exist' (Iyi konti ntibaho). Ibi nibyo byabonekaga ubwo wabaga usuye konti ya Lt. Gen Muhoozi uherutse i Kigali.

Umuvugizi wa Muhoozi ari we Lt. Col Chris Magezi mu minsi ishize yari yabwiye BBC ko Muhoozi ari we wafashe icyemezo cyo guhagarika konti ye 'ku mpamvu bwite'.

Nyuma yo kugaruka kuri Twitter, Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko ku wa kane w'iki cyumweru yakiriye inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame.

Anavuga ko ari n'ibyishimo byinshi byo gutangaza ko 'Uncle' we [Perezida Kagame] akaba n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda "azitabira ibirori by'isabukuru yanjye.'

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ye bizaba ku wa 23 Mata 2022, ndetse yatangiye gutumira bamwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda. Bizabera ahitwa Cricket Oval Lugogo guhera saa sita z'amanywa.

Ku wa 15 Werurwe 2022, nibwo Perezida Kagame yagabiye inka z'inyambo Lt. Gen Muhoozi.

Icyo gihe Muhoozi yanditse kuri Twitter ye, avuga ko Perezida Kagame yamugabiye inka 10. Yagize ati 'Mu muco wacu duhuriyeho cyane mu bashumba nk'Abanyankore, Abanyarwanda, Abakarimojong, Abadinka, Abamasai, nta kigaragaza ubucuti kirenze kuba umuntu yaguha inka."

Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko Perezida Paul Kagame azitabira ibirori by'isabukuru ye

Muhoozi yagaragaje ko yakiriye inka z'inyambo Perezida Kagame yamugabiye

Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame yamugabiye inka 10 z'inyambo 

Tariki 15 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe agamubira inka z'inyambo 

Muri Mutarama na Werurwe 2022, Muhoozi yasuye u Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116387/lt-gen-muhoozi-yatangaje-ko-perezida-kagame-azitabira-ibirori-byisabukuru-ye-anavuga-ko-ya-116387.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)