Ni imvugo ahurijeho na Leta y'u Rwanda nayo imaze iminsi iteye utwatsi ibi birego byazamuwe n'igisirikare cya Congo cyavugaga ko hari abasirikare babiri b'u Rwanda cyafatiye mu gace ka Bunagana bari mu bikorwa byo gutera inkunga abarwanyi ba M23.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri Twitter, yavuze ko amakuru yizewe afite ari uko nta ruhare ingabo z'u Rwanda zagize mu bitero umutwe wa M23 wagabye mu bice bya Bunagana mu mpera za Werurwe 2022.
Ati 'Buri gihe mbwira abasirikare banjye kutizera icengezamatwara ry'umwanzi. Ndahamya nta shidikanya ko nta musirikare n'umwe w'Ingabo z'u Rwanda wari mu bitero bya M23 hafi y'agace ka Bunagana. Uku niko Ingabo z'u Rwanda zisa. Ni igisirikare gikomeye kandi gifite intego.'
Ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi bwari buherekejwe n'amafoto atandukanye y'Ingabo z'u Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by'umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.
Ni ibitero byagabwe n'umutwe wa M23. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n'Umujyi wa Bunagana hafi y'umupaka utandukanya RDC na Uganda.
Nyuma y'ibi bitero Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n' Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Gen Brig Ekenge Bomusa Efomi Sylvain yavuze ko muri ibyo bitero, Ingabo za FARDC zafashe abasirikare babiri b'u Rwanda.
Abo ngo harimo uwitwa Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje. Rivuga ko baturuka muri Batayo ya 65 n'iya 402 yo mu Ngabo z'u Rwanda.
Ni ibintu byamaganywe na Guverinoma y'u Rwanda ndetse biza gutahurwa ko abo bagabo babiri nta hantu bahuriye n'Igisirikare cy'u Rwanda.
Jeune Afrique iherutse gutangaza ko amakuru ifite yizewe ari uko Adjudant Jean-Pierre Habyarimana uri muri aba bagabo yafashwe na FARDC tariki 1 Gashyantare 2022 bitandukanye na tariki 27 na 28 Werurwe yatangajwe n'Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge.
- Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko amakuru yizewe afite agaragaza ko nta ruhare RDF ifite mu bitero bya M23
Ku rundi ruhande, M23 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abo FARDC yerekanye nk'abasirikare b'u Rwanda bafashwe, ari abashumba atari abasirikare.
Jeune Afrique yatangaje ko John Uwajeneza Muhindi yafashwe muri Gashyantare 2022 aho kuba Werurwe.
Kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukoresha inzira za dipolomasi mu kuganira n'u Rwanda ku bibazo bikomeje kuvugwa, birimo ibijyanye n'abantu bafashwe bitwa abasirikare barwo.
Guverinoma ya Congo yakunze gusabwa kenshi kurangiza ikibazo cya M23 ishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2013 ariko yakunze kubigendamo gahoro ari nabyo byagiye birakaza abahoze muri uwo mutwe.
Kugeza ubu M23 yatangaje ko yabaye ihagaritse imirwano kugira ngo ijye mu biganiro by'imishyikirano na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, mu itangazo uyu mutwe washyize hanze wavuze ko ushaka ibiganiro na Guverinoma ya RDC ndetse ko abarwanyi bawo basubiye inyuma kugira ngo bahagarike urugamba rwari rubahanganishije n'ingabo z'icyo gihugu.
- Abagabo FARDC yeretse itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ivuga ko ari abasirikare b'u Rwanda, nyamara byagaragaye ko hashize ukwezi Congo ibafite