Mageragere: Bihaye amezi abiri yo gushyingira imiryango yose ibana mu buryo butemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ubuyobozi bw'Umurenge wa Mageragere bwabitangaje ubwo bwasezeranyaga mu buryo bwemewe n'amategeko imiryango 18 yabanaga mu makimbirane muri gahunda bwateguye ifite insanganyamatsiko igira iti ' Umuryango wanjye ishema ryanjye' igamije kureba uko umuryango ukwiye kurindwa ukanatekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas, yabwiye IGIHE ko muri aka gace hakigargara amakimbirane atandukanye mu miryango arimo ashingiye ku mitungo, ubuharike no kuba hari ibana itarasezeranye.

Yongeyeho ko bihaye amezi abiri yo kuba barasezeranyije imiryango yose igera ku 128 yo muri aka gace ibana mu buryo butemewe, mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy'amakimbirane akihagaragara mu kwirinda ko hari n'izakwicana.

Yagize ati 'Twahisemo ko imiryango igera ku 128 ibana mu buryo butemewe mu murenge wacu tuzayisezeranye muri uyu mwaka w'Ingengo y'Imari wose ku buryo ibana neza ikabasha no kugirana icyizere kugira ngo tubashe guhosha amakimbirane kuko twasanze amakimbirane akunze kugaragara mu miryango ibana bitewemewe n'amategeko bikanagira ingaruka ku bana.'

Mukanyandwi Alphonsine w'imyaka 43 , yavuze ko yishimiye ko yasezeranye byemewe n'amategeko kuko bizatuma abana bagira uburenganzira busesuye ku mitungo ye n'umugabo.

Yagize ati 'Dufitanye abana bane tunamaranye imyaka 15 tubana ariko tutarasezerana kubera ko umugabo yari atarabyumva, rero ndishimye cyane kuko byanteraga ipfunwe abantu bakavuga ngo tubana buraya bikambabaza nkabura icyo mbivugaho.'

Yongeyeho ko yahoraga afite impungenge z'uko agiranye ikibazo n'umugabo we yahita amwirukana anashimangira ko kuba asezeranye ari iby'agaciro cyane ko anapfuye abana bagira uburenganzira ku mitungo ya se.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, nawe yavuze ko basanze gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko ari inzira ishobora kubafasha guhagarika amakimbirane.

Yagize ati 'Biratuma imiryango ishobora kudufasha mu guhagarika amakimbirane mu miryango yabanaga mu buryo butemewe noneho muri uko kubasha kuyahagarika habeho no kubahiriza bwa burenganzira bw'umwana binatume ibona ibitunga abana n'uburezi n'uburere bakwiye binadufashe guhangana na bya bibazo byose bigeye bibangamira umuryango umunsi k'uwundi.'

Yavuze ko iyi miryango 128 nimara gusezeranywa bizatuma ibasha guhinduka igatera intambwe mu kubaka umuryango ubanye mu buryo bwemewe n'amategeko kandi wubahiriza uburenganzira bw'umwana.

Imiryango yasezeranye imbere y'amategeko yavuze ko bigiye kuyifasha kubana neza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas yavuze ko mu mezi abiri baraba bakemuye ikibazo cy'imiryango ibana bitemewe n'amategeko.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy yavuze ko gusezeranya imiryango imbere y'amategeko bituma ibana neza.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mageragere-bihaye-amezi-abiri-yo-gushyingira-imiryango-yose-ibana-mu-buryo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)