Musenyeri Rukamba yaremye agatima abasoje amasomo muri Kaminuza Gatolika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 392 basoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda.

Yabibukije ko imiterere y'Isi igaragaza ko abantu bashobora guhura n'ibibazo ariko bakabisohokamo.

Ati 'Mwanyuze mu bihe bikomeye bya Covid-19 yatumye no kwigisha bigenda biruhanya ariko ibyo bihe mwabiciyemo, bivuga ko ingorane abantu bashobora kunyuramo zishobora kurangira.'

Yashimiye Leta y'u Rwanda yemereye Kaminuza Gatolika gukorera mu Rwanda, yizeza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bateze imbere uburezi mu Rwanda.

Yibukije ko ibibazo byose bigira ibisubizo asaba abasoje amasomo kwirinda gucika intege bitewe n'ibihe bagezemo.

Ati 'Kaminuza yigisha guhorana amizero wiringiye kurangiza ibibazo byawe n'iby'abandi. Ntimugacike intege ibibazo byose bigira ibisubizo; kwiga ni ukumenya ko ejo hazaza hashobora kuba heza. Ni ukubwira abakiri bato ko batagomba gutinya ejo hazaza bumva ko ntacyo bashoboye.'
Yabasabye kurangwa n'urukundo baharanira gukora ibikorwa byiza kuko hari abantu benshi bize ariko bagakora ibikorwa bibi byateje Isi ibibazo.

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo bagaragaje ko biteguye gukora biteza imbere kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda no guhindura imibereho y'abarutuye.

Nyakurama Esperence yavuze ko gutanga serivisi nziza biri mu bizamufasha kugira uruhare mu kubaka sosiyete.

Ati 'Niba narize ubuvuzi ngomba kujya mu mwuga nkawukora neza kandi nkatanga serivisi nziza ku baturage, ni bwo nzaba ndi gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yakomeje kugira uruhare rufatika mu guteza imbere ako karere mu buryo butandukanye burimo no gufasha abakozi bako kongera ubumenyi.

Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yatangiye imirimo mu 2011/12 kuri ubu ikaba yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi ku banyeshuri 392 basoje amasomo mu mashami atandatu.

Abarimu bigisa muri Kaminuza Gatolika Gatolika y'u Rwanda bashimiwe uko bitwaye mu myigishirize
Abasoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda bibukijwe ko ibibazo byose bigira ibisubizo basabwa kwirinda gucika intege bitewe n'ibihe bagezemo.
Abatsinze neza bahawe ibihembo bitandukanye
Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo bagaragaje ko biteguye gukora biteza imbere kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda no guhindura imibereho y'abarutuye
Gutanga impamyabumenyi byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe yasabye abarangiza kwiga amashuri by'umwihariko abaminuje, kuba umusemburo w'impinduka bahereye aho batuye

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-rukamba-yaremye-agatima-abasoje-amasomo-muri-kaminuza-gatolika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)