Umunyezamu Musane FC, Ntaribi Steven avuga ko Rwatubyaye ari we myugariro wamukinaga imbere akumva ntatuje bitewe n'ibyemezo bikomeye uyu mukinnyi afata mu kibuga byashyira ikipe ye mu bibazo.
Ntaribi Steven yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga, Police FC, Musanze FC arimo ndetse na APR FC yakinanyemo na Rwatubyaye.
Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko umukinnyi wabaga ari imbere ye mu bwugarizi akumva aratuje ari Nshutiyamagara Ismail Kodo na we bakinanye muri APR FC.
Ati 'gukinana na Kodo ntako bisa, ni we mukinnyi nakinanye na we ari imbere yanjye mu bwugarizi nkumva ndatuje, yari myugariro ukomeye, byatumye ngira icyizere numva ko ndi umunyezamu ukomeye.'
Avuga ko Rwatubyaye Abdul ari we myugariro bakinanye akumva adatekanye bitewe n'ibyemezo akunda gufata mu kibuga.
Ati 'Myugariro twakinanye nkumva sintuje, ni Rwatubyaye [Abdul] kuko afata ibyemezo bitunguranye rimwe na rimwe biteye ubwoba, ariko ni myugariro mwiza, gusa kuba yari myugariro wigirira icyizere cyane, iyo uri mu izamu ugomba kuba uri maso yakora agakosa ukaba uhari ngo umutabare.'
Avuga ko abakinnyi batatu b'ibihe byose b'ikipe y'igihugu Amavubi kuri we, ni umunyezamu Ndoli Jean Claude ubu akinira Gorilla FC, avuga ko ari umukinnyi watanze ibyo yari afite byose, hakaza rutahizamu Jimmy Gatete wigaruriye imitima y'abanyarwanda batari bake ndetse na Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali kuri ubu.