Ndi Inkotanyi byeruye, Gen Muhoozi yerekanye ibyishimo yatewe no kwakira inka yagabiwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ,yatangaje ko yahinduse 'Inkotanyi byemewe n'amategeko nyuma yo kwakira inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame.

Ku ya 15 Werurwe 2022, ubwo Lt Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko mu Rwanda nibwo yagabiwe inka na Perezida Kagame. Ni inka z'inyambo Perezida Kagame yamuhaye mu zo afite mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw'igihugu.

Ku wa 16 Mata 2022, Muhoozi abinyujije kuri Twitter yavuze ko izi nka yahawe yamaze kuzicyura. Ati 'Ejo bundi hashize, nakiriye inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Perezida Kagame. Mu buryo bweruye ubu ndi 'Inkotanyi'.

Uyu Muhungu wa Perezida Museveni nyuma yatangaje ko Afande Paul Kgame yamugabiye inka 10.

Gen Muhoozi yemeje ko yamaze kwakira izi nka ,nyuma y'iminota mike yemeje ko yafashe icyemezo cyo kugaruka ku rubuga rwa Twitter yaramaze igihe adakoresha.

Ni cyemezo yafashe nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru yari yafashe icyemezo cyo kuruvaho ashinja ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga kumwinjirira.

Inka zagabiwe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba zamaze kugera muri Uganda



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ndi-inkotanyi-bweruye-gen-muhoozi-yerekanye-ibyishimo-yatewe-no-kwakira-inka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)