Ni ryari imiti yongera ubushake bwimibonano... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe ku gitsinagabo, umuntu usanzwe iyo atekereje ku mibonano mpuzabitsina mu gihe akorakora cyangwa akorakorwa n'umugore, arebye amafoto y'abambaye ubusa cyangwa ibindi bice bisembura umubiri, cyangwa film zijyanye nabyo, ahita agira ubushake bwo gukora imibonano, bigaragazwa n'uko igitsina cye gifata umurego.

Kuri bamwe nyamara, bitewe n'uburwayi cyangwa izindi mpamvu zitandukanye, ibi ntibibabaho cyangwa byanababaho ntibimare akanya. Nibyo byitwa uburemba.

Abo iki kibazo kibasira cyane ni:

Abantu bakuze cyane,

Abagize nk'impanuka zikangiza imitsi imwe n'imwe,

Abarwaye diyabete,

Abafite umubyibuho udasanzwe,

Abafite indwara z'umutima ndetse n'umuvuduko udasanzwe w'amaraso.

Ibi rero iyo bigaragaye, kwa muganga bitabaza imiti yo kubikosora, imiti ituma ubushake bugaruka ndetse bukaniyongera.

Iyo uvuze imiti yongera ubushake abenshi bumva Viagra, gusa siwo muti wonyine uvura ikibazo cyo kudafata umurego, hari n'indi.

Imiti yo muri ubu bwoko ikoreshwa nk'ibinini harimo:

-Tadalafil (Cialis)

-Sildenafil (Viagra)

-Vardenafil (Levitra)

Imiti yongera ubushake ikora ite?

Ubusanzwe kugira ngo igitsina gifate umurego ni uko mu miyoboro ijyana amaraso mu gitsina amaraso aba menshi, bityo imitsi ikarega bigatuma igitsina gihagarara kigakomera. Ibi bigirwamo uruhare n'ikinyabutabire kiba mu miyoboro y'amaraso imbere cyitwa nitric oxide, NO.

Mu gukora imiti yongera ubushake, bayikora hagamijwe ko nitric oxide iba nyinshi maze bigafasha imitsi kwaguka, amaraso agatembera ari menshi mu gitsina.

Mu kuvura indwara yo kudafata umurego, muganga nyuma yo kugusuzuma neza akareba uburemere bw'ikibazo cyawe, niwe ugena ubwoko bw'umuti umwe muri iyi 3 ukuvura.

Ni ryari iyi miti idakoreshwa?

Ikinyamakuru Medical News Today gitanga inama z'ubuzima, cyaburiye abagabo ko ntawemerewe gukoresha iyi miti  mu gihe cyose:

-Ufata imiti ivura kubabara mu gatuza irimo nitric oxide (NO)

-Ufite uburwayi bw'umutima ujya usa n'uhagarara, cyangwa ugateragura bidasanzwe

-Ufite umuvuduko mucye cyane w'amaraso.

 

Muri iyi minsi usanga abantu benshi bagana farumasi zitandukanye bashaka Viagra cg iyi miti muri rusange, ngo mu rwego rwo gutinda kurangiza! Ibi ni ukwihemukira kuko gukoresha iyi miti utayandikiwe na muganga kabone n'iyo koko waba urwaye, bigira ingaruka nyinshi.

Ni izihe ngaruka ziterwa no gukoresha iyi miti mu gihe utarwaye?

N'ubwo no kuyikoresha wayandikiwe na muganga bishobora kugira ingaruka bikugiraho, ariko kuyikoresha utayandikiwe byo ni akarusho.

Zimwe mu ngaruka zo gukoresha imiti yongera ubushake:

-Bitera uburemba. Umubiri utangira kumenyera kugira ubushake ari uko wafashe imiti, iyo utayifashe ntabwo wagira ubushake. Kugira ngo bikosoke noneho bisaba guhabwa inshinge cyangwa agapira bagushyira mu mubiri, kakajya karekura umuti mucye mucye.

-Kurwara umutwe w'ako kanya. Ibi biterwa n'uko n'imitsi ijyana amaraso mu mutwe no mu bwonko iba yareze nayo maze igateragura cyane

-Kureba ibicyezicyezi, ukabona ibintu byose ntibiboneka neza, kandi ukabona ibyinshi bisa n'ubururu.

-Kumagara mu mazuru ndetse no guhumeka bikaba ikibazo bigasaba guhumekera mu kanwa. Ibi binajyana no gufungana mu mazuru, no kuzana ibimyira.

-Kuba igitsina cyafata umurego bikarenga amasaha 4 kandi ubabara cyane (priapism), kabone n'iyo wakora imibonano. Akenshi ibi bivurwa no kubaga igitsina, amaraso yari arimo akavamo.

-Hari igihe bishobora no gutera ubuhumyi, hamwe ku maso hazaho igihu ntugire ikintu na kimwe ubona.

-Biranashoboka ko mu matwi hacura injereri ntugire ikintu wumva neza, cyangwa bikaba burundu kutumva.

-Igogorwa ry'ibiryo rikorwa nabi, ndetse bikaba byanatera impiswi zidasanzwe.

-Kugira ikizungera ndetse ukaba wanamera nk'urwaye igicuri. Ibi ku bantu batwara ibinyabiziga cyangwa bakoresha imashini zisaba imbaraga bishobora guteza impanuka.

 Muri macye gukoresha imiti yongera ubushake utayandikiwe na muganga biteza ingaruka zitandukanye. Kandi ibi biramutse binakubayeho imiti wayandikiwe na muganga, usabwa guhita uyihagarika ukabibwira muganga akareba ikindi cyakorwa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116013/ni-ryari-imiti-yongera-ubushake-bwimibonano-ikoreshwa-ku-bagabo-116013.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)