Ni zahabu babonye! Imbamutima z'abahinga Chia i burasirazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2020, mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 mu Karere ka Ngoma hatangiye igeragezwa ry'igihingwa gishya cya Chia. Ubu muri aka Karere gihingwa ku buso bwa hegitari zirenga 600.

Iki gihingwa kimaze gukwira no mu tundi turere dutandukanye tw'Iburasirazuba, ku buryo byakugora kubona Akagari katarimo umuturage wahinze Chia.

Ni igihingwa kigira utubuto duto wagereranya na sezame (Sesame); cyera nk'ingano uretse ko kigira amashami menshi kandi kikaba kirekire kugera kuri metero imwe, bitewe nuko aho wagihinze cyahishimiye.

Uretse amafaranga menshi gitanga, iki gihingwa kibarizwa mu binyamisogwe kivamo imiti yifashishwa n'abantu bafite umuvuduko w'amaraso n'indi myinshi, gishobora no kuribwa ari urubuto cyangwa kigakorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

Ku muntu ukunze kurya iki gihingwa bivugwa ko ubwonko bwe bukora neza, bifasha amaso kubona neza bikanamurinda kugira umubyibuho ukabije.

Ikilo cy'imbuto kigura ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, kikerera amezi atatu. Ikilo kimwe cy'umusaruro, umuhinzi akigurirwa na koperative ku 3000 Frw.

Bamwe mu bahinga Chia bavuka ko imaze kubafasha mu iterambere ryabo, kuko baba bafite amasezerano y'akazi bagiranye n'abazagura umusaruro. Baba bizeye inyungu nyuma y'amezi atatu bamaze gusarura.

Turatsinze David wo mu Karere ka Rwamagana wayobotse iki gihingwa, yavuze ko kimaze kumuteza imbere.

Ati "Cyankuye ku buzima bwo hasi narimbayemo kinshyira ku rwego rwiza, barumuna banjye ubu mbasha kubishyurira amashuri mu mafaranga nkuye mu kugihinga."

Habineza Evariste wo mu Karere ka Ngoma mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 we yagize ati "Njye nahinze uturima dutandatu duto, ariko nakuyemo ibihumbi 760 Frw. Ni igihingwa cyantabaye cyane kimpa amafaranga menshi."

Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere mu Karere ka Rwamagana, Niyitanga Jean de Dieu, avuga ko Chia ari igihingwa kikiri gishya, ariko ngo bakaba bamaze kubona ko kiberanya n'aka Karere.

Ati "Ubu turakibara mu bihingwa bizana amafaranga ku muturage mu byo twari dusanganywe harimo ikawa, imboga n'imbuto, iri ni ishoramari ridasanzwe mu buhinzi."

Hari ibyo abahinzi basaba

Bamwe mu bahinga chia bavuga ko bakeneye ubufasha mu kurwanya abamamyi biyongereye cyane, aho bamwe banahenda umuturage bakagura iki gihingwa kitarera neza kandi bakamugurira ku mafaranga make.

Banagaragaje ko abagura chia bakwiriye kongera amafaranga, ngo kuko urebye uburyo imbuto bayigura ibihumbi 90 Frw, bakareba n'umwanya bafata bahinga, basanga n'amafaranga akwiriye kwiyongera.

Umwe mu bahinzi yagize ati 'Icyo njye numva banoza ni ikijyanye no gutangira imbuto ku gihe ndetse no kutwishyurira ku gihe mbona bikiri hasi.'

Umuvugizi wa Akenes and Kernels Limited yazanye iki gihingwa cya chia mu Rwanda, Kizito Safari, yavuze ko ikibazo cyerekeranye n'abamamyi bakizi ndetse ngo kiri mu bibahangayikishije cyane.

Ati "Mu minsi ishize twohereje abakozi bacu mu Ntara y'Iburasirazuba kugira ngo bajye gupima ubuso bw'umurima abahinzi bakoresha nyuma y'aho hazabaho kugirana amasezerano n'abahinzi kugira ngo duce umuco w'abahinzi bazaga bagafata imbuto badafitiye imbuto bakagenda bakazinyanyagiza mu baturage."

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, we yagiriye inama abahinzi yo gukorera mu makoperative.

Yabasabye kujya bahinga bafite amasezerano y'umuntu uzabagurira umusaruro, aho kubikora mu kavuyo badafite isoko.

Mapambano yanagarutse ku giciro cy'imbuto za chia kikiri hejuru cyane ku muhinzi, avuga ko mu rwego rwo gutuma iki gihingwa gihingwa n'abaturage benshi, bari mu biganiro n'abakizana mu Rwanda ku buryo ikilo cyava ku bihumbi 90 Frw kikagera ku bihumbi 50 Frw.

Ku muntu wahinze hegitari imwe ashobora kweza ibilo biri hagati ya 700 na toni imwe.

Byumvikane ko adashobora kubura inyungu iri hejuru ya miliyoni kuri hegitari imwe. Ku basanzwe bahinga ni inyungu idapfa kuboneka mu bihingwa bisanzwe.

Abakiri bato batangiye guhinga chia
Akanyamuneza ni kose ku bahinga Chia
Chia ni imari ishyushye ku batuye Intara y'Iburasirazuba
Turatsinze avuga ko guhinga chia byamufashije kurihirira amashuri barumuna be
Ubutaka bwo mu Ntara y'Iburasirazuba bubereye guhingwaho chia
Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, Niyitanga Jean de Dieu, yavuze ko iki gihingwa kiri gufasha abahinzi benshi mu gutera imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-zahabu-babonye-imbamutima-z-abahinga-chia-i-burasirazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)