Ntabwo umukinnyi yava mu cyaro ejobundi ngo a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana n'abakunzi ba Gasogi United, bikaba amarira menshi n'agahinda ku bakunzi ba Kiyovu Sport yari imaze gutsindwa na Gasogi ibitego 2-0.

Ni umukino wakinwe wabanjirijwe n'amagambo menshi kandi akomeye ya KNC yiganjemo kwishongora aho yavuze ko agomba gutsinda iyi kipe kuko ari ikipe yagiye ibagaragariza urwango rukomeye.

Mu mukoino yarushije Kiyovu Sports mu minota 90, Gasogi yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Kiyovu ibitego 2-0 byatsinzwe na Malipangu na Djibrine, bishyira mu mazi abira iyi kipe yok u mumena.

Ni umukino kandi kapiteni wa Kiyovu Sport, Kimenyi Yves yeretswe ikarita itukura asohoka mu kibuga nyuma yo kugaragaza amahane menshi ubwo Malipangu yagwaga mu kibuga umukino uri kugana lku musozo.

Nyuma y'uyu mukino, KNC yifatiye ku gahanga bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sport avuga ko nat gihe gishize bavuye mu cyaro ko batatsinda abana bavukiye mu Mujyi ndetse ko abandi bakinnyi bayo baciriritse.

Yagize ati' Reka nkubwire, Kiyovu Sport yari ifite igitutu kuturusha, muri uyu mukino kandi ibyo narabibabwiye na mbere, nibyo navugaga muvuga ngo nsubize kuri Serumogo, ni gute namuvugaho yari umwe mu bakinnyi bari hasi kuri uyu mukino, aho nari ndi nabibabwiye ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hasi, nibwo akiva mu cyaro muri Sunrise ntabwo yaza ngo ahagarike ikipe nka Gasogi yavukiye mu Mujyi, ahantu umujyi uvuka hafi y'i Rusororo nshuti zanjye'.

'Serumogo yabibonye, ngira ngo yakinnye nk'iminota 3 ahita ava mu mukino, mwabonye Kimenyi Yves nababwiraga y'uko ari umukinnyi uciriritse, ngereranyije we na Gael, mumbabarire kuvuga ngo uyu munsi twavuze ku bakinnyi ariko bigaragara ko uyu munsi Gael yari hejuru ya Kimenyi, Gael ni umukinnyi mukuru, nk'uko nabivuze mu binyamakuru byantumiye, Kimenyi ni umunyezamu mwiza ariko uri hasi ya Gael ubu ngubu'.

Kiyovu Sport ikunda kugorwa cyane na Gasogi United kuko imibare igaragaza ko mu mikino 7 iheruka kubahuza, Gasogi yatsinzemo 4, banganya 2, Kiyovu itsindamo umukino umwe gusa.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Kiyovu Sport yishyize ku gitutu cyo kubura igikombe cya shampiyona ndetse APR FC nitsinda umukino wayo w'umunsi wa 23 irahita ikura ku mwanya wa mbere Kiyovu.

Gasogi United yatamaje Kiyovu iyitsinda ibitego 2-0

KNC yavuze ko abakinnyi ba Kiyovu baciriritse ndetse bamwe aribwo bakiva mu cyaro

Byari ibyishimo bikomeye ku muryango wa Gasogi United nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116373/ntabwo-umukinnyi-yava-mu-cyaro-ejobundi-ngo-aze-atsinde-umwana-wavukiye-mu-mujyi-knc-avuga-116373.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)