Pasiteri Osée Ntavuka yinjiye mu rugamba rwo gukumira ubuzererezi mu rubyiruko rw'i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi kipe irimo ingimbi n'abangavu bari hagati y'imyaka 9-17 barimo abahoze bari mu buzererezi ndetse bakoresha ibiyobyabwenge, ariko kuri ubu bakaba barafashijwe kuva muri iyo migirire bahurizwa hamwe mu ikipe y'umupira w'amaguru.

Pasiteri Ntavuka avuga ko nk'umuntu ukunda urubyiruko ariko aterwa agahinda no kubona umwana w'u Rwanda ari mu muhanda aho kuba mu ishuri cyangwa mu muryango.

Aha niho yashatse icyo yakora kugira ngo atange umusanzu we mu kurandura ubuzererezi ariko by'umwihariko akaba yarahereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Ati 'Twahereye hano bitewe n'ubushobozi, aho tuvana abana mu muhanda bagasubira mu mashuri, tukabishyurira ishuri ariko noneho tukanagira na gahunda yihariye ijyanye no gukumira, aho dufata ba bana dukeka ko bashobora kuzajya mu buzererezi cyangwa mu biyobyabwenge tukabahuriza hamwe binyuze mu mikino.'

Yakomeje agira ati 'Ubusanzwe abana bashobora kuva mu miryango bajya mu muhanda bitewe n'impamvu zirimo amakimbirane ari mu miryango, ubukene ndetse n'izindi mpamvu. Izo rero twe dushobora gufasha mu gukumira duhereye mu mizi y'ikibazo.'

Pasiteri Ntavuka yatanze ibikoresho birimo imipira, imyenda n'inkweto byo gukinana n'ibindi byifashishwa mu mupira w'amaguru byose bifite agaciro ka miliyoni 15Frw.

Bizimana Thierry wahoze akoresha ibiyobyabwenge nyuma akaza kubivanwamo n'Umuryango Rwanda Legacy Church, yavuze ko nyuma yo kubireka ubuzima bwe bwongeye kuba bwiza.

Ygize ati 'Nababaje mama wambyaye, mbabaza abo tuvukana ndetse n'abo mu muryango wanjye ariko nyuma naje kubona ko nta cyiza cy'ibiyobyabwenge mbifashijwemo n'Itorero Legacy International Church Rwanda.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yashimye Pasiteri Ntavuka watekereje gufatanya n'inzego za leta ndetse n'ababyeyi muri gahuda yo gukumira no kurinda abana kugira ngo batishora mu buzererezi.

Ati 'Nyuma y'aho uru rubyiruko ruvuye mu buzima butari bwiza, aho bari mu biyobyabwenge n'ubuzererezi, ubu Legacy kuba yahurije hamwe aba bana igatangiza siporo ibashyiriraho ikipe y'umupira w'amaguru bisobanuye ko imbere habo ari heza.'

Yakomeje agira ati 'Ntabwo twavuga icyerekezo cy'u Rwanda mu 2050, dufite urubyiruko ruri mu biyobyabwenge, mu busambanyi, baterwa inda zitateganyijwe. Uru ni urugendo dutangije dufatanyije n'abakozi b'Imana twizeye ko ejo tuzaba dufite umunyarwanda muzima usenga kandi wifitiye icyizere.'

Ntirushwa yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izindi zashyizweho n'Umurenge wa Kigali mu kurwanya ubuzererezi zirimo iyitwa 'Umudugudu uzira Umwana wataye ishuri' aho nko mu gihembwe gishize hari abana 395 bari barataye ishuri barisubijwemo.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kigali buvuga kandi ko buzakomeza gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa ubu buryo bwo kuvana abana mu muhanda, bagashyirwa ahantu bigishwa siporo, indangagaciro ndetse n'andi masomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe buzira ibiyobyabwenge.

Abana barenga 70 bahurijwe hamwe mu ikipe y'umupira w'amaguru hagamijwe kubarinda ubuzererezi n'ibiyobyabwenge
Pasiteri Osée Ntavuka yinjiye mu rugamba rwo gukumira ubuzererezi n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw'i Kigali
Bizimana Thierry wari warabaswe n'ibiyobyabwenge yabatuwe n'Itorero rya Legacy International Church
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe (hagati) yashimye Pasiteri Ntavuka watekereje gufasha umurenge mu gukumira ubuzererezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-osee-ntavuka-yinjiye-mu-rugamba-rwo-gukumira-ubuzererezi-mu-rubyiruko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)