Ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bombi baganiriye.
Sandra Mason ni we Perezida wa Mbere wa Barbados kuva iki gihugu cyaba Repubulika. Yatangiye inshingano ku wa 30 Ugushyingo 2021, ubwo igihugu cye cyatangaza ko cyiyomoye k'u Bwongereza.
Mu 2020, Barbados yakuriyeho Visa Abanyarwanda bashaka kuyigenderera. Iri kandi mu Muryango wa Commonwealth aho byitezwe ko abayobozi bayo bazaba bari i Kigali muri Nyakanga mu nama ya CHOGM.
Perezida Kagame yahuye na Sandra Mason uyobora Barbados
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yabonanye-na-mugenzi-we-wa-barbados