Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko nyakwigendera asize byinshi azibukirwaho birimo n'impinduka yazanye mu bukungu bwa Kenya.
Ati 'Ndihanganisha abaturage ba Kenya n'umuryango wa Perezida Kibaki. Ubushake n'umurava bye mu kuzamura ubukungu bwa Kenya ndetse n'akazi yakoze kugira ngo habeho ukwihuza kw'akarere bizahora bizirikanwa n'ibisekuruza byinshi. Abaturage b'u Rwanda bari kumwe na Kenya muri ibi bihe.'
My sincere condolences to the people of Kenya and to the family of President Kibaki. His dedication to the economic transformation of Kenya and his work towards regional integration will be remembered for many generations. The people of Rwanda stand with Kenya during this time.
â" Paul Kagame (@PaulKagame) April 22, 2022
Amakuru y'uko Mwai Kibaki yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu atangajwe na Perezida w'iki gihugu, Uhuru Kenyatta.
Mwai Kibaki asize umugore n'abana bane barimo Judy Wanjiku, Jimmy Kibaki, David Kagai na Tony Githinji.
Uyu mugabo yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, yabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.
Yabaye kandi Visi Perezida wa Kane mu gihe cy'imyaka 10 uhereye mu 1978 kugera mu 1988 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Daniel Moi.
Kibaki ni umwe mu bayoboye Kenya bashimirwa kuzahura ubukungu bwayo ariko bahuye n'ibihe bikomeye cyane cyane imvururu zakurikiye amatora ya Perezida mu 2007.
Mu 2008 uyu mugabo yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano n'ubutwererane iki gihugu cyari gifitanye narwo.