Perezida Kagame yagaragaje ibanga ryatuma Afurika na Jamaica byubaka umubano urambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu wari kumwe na Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness mu Ihuriro 'Think Jamaica 2022' yavuze ko isano iri hagati y'ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean na Afurika iruta kure intera iri hagati y'impande zombi.

Yagize ati 'Ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean na Afurika bihuriye ku bintu byinshi, duhereye ku bantu, harimo ihuriro ridashobora gukurwaho n'uburyo [ibice byombi] biri ahantu hatandukanye. Icya mbere dukwiriye gukora ni ugushyiraho ubwo buryo no gutanga amahirwe ku baturage bagashobora kujya mu bihugu biri muri Caribbean bavuye [nk'urugero] mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.'

Perezida Kagame yavuze ko ibi byagerwaho mu gihe impande zombi zaganira ku bijyanye n'itangwa ry'ibyangombwa nka Visa, ati 'Dukwiriye gukora ku bintu bijyanye na visa zigakurwaho kugira ngo dushyigikire uko kwihuza…hari byinshi twakora nko mu bucuruzi ariko dukwiriye gutangira gushyira mu ngiro iby'ibanze bikwiriye, birimo no kubwira abaturage bacu ko bishoboka [gukorana hagati y'impande zombi].'

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba urubyiruko rwahabwa imyanya mu buyobozi, avuga ko Leta zikwiriye gushyiraho uburyo urubyiruko ruhabwa inshingano, ariko ibyo bikajyana n'uko urubyiruko ruhaguruka rukagira ubushake bwo kwiga no gufata inshingano.

Ati 'Abakiri bato bakwiriye kwiga no gufata inshingano, ibi [ubuyobozi] ntabwo ari ibintu ugiye guhabwa, ahubwo ushyiramo imbaraga ukumva ko urimo kwiga no gufata inshingano ari nabyo bikugeza ku rwego rwo hejuru aho uhabwa izo nshingano. Leta na gahunda za Leta zikwiriye koroshya ko buri wese yumva ko afite uruhare cyangwa ahagarariwe. Niyo mpamvu nko muri Leta biba bikenewe ko habamo abantu b'ibyiciro byose by'imyaka.'

Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness yavuze u Rwanda rukwiriye kwigirwaho ku bijyanye n'uburyo rwabashije kubaka iterambere rirambye nyuma y'ibibazo rwaciyemo.

Yagize ati 'U Rwanda ni urugero rwiza rw'igihugu kikuye mu bibazo bikomeye, kandi bakabikora bunze ubumwe. Urebye nk'amasomo [twabigiraho], icya mbere ni ugukemura ibibazo by'amakimbirane n'uburyo bwo kugira ubumwe. Mu muryango w'abantu hazabamo ibibazo by'amakimbirane, ariko uburyo bwo kuzana abantu bose hamwe bakagira intego imwe yo kwiteza imbere, ntekereza ko iryo ari isomo ku bihugu byose.'

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w'Intebe Holness, mu gihe hanasinywe amasezerano y'imikoranire hagati y'u Rwanda na Jamaica.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, bakurikiye isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Jamaica
U Rwanda na Jamaica byiyemeje gukomeza kubaka umubano
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ryo muri Jamaica



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ibanga-ryatuma-afurika-na-jamaica-byubaka-umubano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)