Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi icyenda bashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Kevin Colgan wa Repubulika ya Ireland, Katarína Žuffa Leligdonová wa Repubulika ya Slovakia na Andrii Pravednyk wa Ukraine.

Bose bari basanzwe bamenyereye akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kuko nka Kevin Colgan asanzwe ari Ambasaderi wa Ireland muri Uganda mu gihe Katarína Žuffa Leligdonová yahagarariye igihugu cye muri Kenya cyo kimwe na Andrii Pravednyk wa Ukraine.

Uwa Ireland azaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda mu gihe uwa Slovakia na Ukraine bo bazaba bafite icyicaro muri Kenya.

Mu bandi ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame harimo uwa Canada, Christopher Thornley uzaba ufite icyicaro muri Kenya i Nairobi; uwa Sierra Leone, Isatu Aminata Bundu ufite icyicaro i Nairobi na Jaspal Singh ufite icyicaro muri Singapore, ari nacyo gihugu ahagarariye.

Harimo kandi uwa Nouvelle-Zélande, Michael Ian Upton ufite icyicaro i Addis Ababa na Abdi Mohamoud Eybe wa Djibouti ufite icyicaro i Addis Ababa.

Monica de Greiff Lindo wa Colombia azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Andrii Pravednyk wa Ukraine azaba afite icyicaro muri Kenya
Kevin Colgan wa Ireland azaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda
Katarína Žuffa Leligdonová yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira Slovakia



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ba-ambasaderi-icyenda-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)