Perezida Kagame yakiriye impapuro z'abambasaderi bashya Babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, impapuro zemerera abambasaderi barimo Gen Maj Richard Mutayoba Makanzo wa Tanzania, na Ibrahim Sidy Ibrahim Matar wa Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ibiro by'umukuru w'Igihugu byanditse kuri Twitter ko Perezida Kagame yakiriye aba bambasaderi kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2022.

Tanzania ni igihugu gisanganywe umubano n'u Rwanda mu ngeri nyinshi cyane cyane mu buhahirane binyuze mu bwikorezi bwo ku butaka.

Libya yo ni igihugu kiri gushaka uko cyakongera kwiyubaka kikagira amahoro nyuma y'intambara yo gukuraho Muhamar Khadaffi n'amakimbirane yayikurikiye kugeza n'ubu ibintu bitarasubira neza mu buryo.

Ni kimwe mu bihugu bifite petelori nyinshi kandi biri ahantu hashobora kugifasha gukorana n'ibindi bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi bw'Amajyepfo hafi y'Inyanja ya Mediteranée.

The post Perezida Kagame yakiriye impapuro z'abambasaderi bashya Babiri appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/04/06/perezida-kagame-yakiriye-impapuro-zabambasaderi-bashya-babiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-impapuro-zabambasaderi-bashya-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)