Perezida wa Angola yoherereje ubutumwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Tete Antonio n'intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente, ndetse amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida João Lourenço yageneye Perezida Kagame, nk'uko byatangajwe n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Angola, yatanze kandi raporo ku masezerano y'ubufatanye agera ku 9 yasinywe hagati y'u Rwanda na Angola.

Amwe mu masezerano yashyizweho umukono n'Abaminisitiri batandukanye hagati ya Leta y'u Rwanda na Angola arimo imikoranire mu kuvanaho gusoreshwa inshuro 2, kohererezanya abanyabyaha, ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, imikoranire y'inzego z'ibanze, ubuzima, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Angola, Ambasaderi Tete Antonio, mu nama ya mbere ya komisiyo ihuriweho, ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ubufatanye ibihugu byombi byemeranyijweho.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushima imikoranire myiza rufitanye na Angola, kandi ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, birimo ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Minisitiri Tete Antonio yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya birushijeho, bityo ko amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Angola azatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry'ibihugu byombi.

Minisitiri w'ububanye n'amahanga wa Angola avuga ko aya masezerano azafasha abaturage b'ibihugu byombi, kuko atanga amahirwe y'urujya n'uruza rw'abaturage, cyane ko batazajya babazwa visa mu gihe bashaka kujya muri Angola cyangwa aba Angola baje mu Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Perezida-wa-Angola-yoherereje-ubutumwa-Perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)